Kuri iki Cyumweru umuyobozi w’Intara ya Oromia, iyi ikaba Intara nini kurusha izindi zigize Ethiopia, witwa Shimelis Abdisa yaraye yakiriwe na Perezida Paul Kagame baganira ku mubano u Rwanda rwagirana nayo.

U Rwanda na Ethiopia bifitanye umubano mwiza kuva mu myaka myinshi ishize.
Muri Gashyantare, 2024, ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego eshanu zirimo ubufatanye bwa politiki n’ubujyanama, ubucuruzi, siporo, kugabanya ibiza no kubicunga n’ubufatanye mu ishoramari.
Hari tariki 13, Gashyantare, 2024 ubwo Minisitiri Taye Atske Selassie na Dr Vincent Biruta w’u Rwanda wari uyoboye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda bahuriraga i Addis Ababa bakayasinya.
Icyo gihe hari ku musozo w’inama ya Komisiyo igizwe n’Abaminisitiri bo mu Rwanda na Ethiopia igamije guteza imbere umubano w’ibihugu byombi (Joint Ministerial Commission: JMC).
Ahandi ibihugu byombi bifitanye imikoranire ni muri serivisi z’ingendo zo mu kirere kuko RwandAir isanzwe ikorana Ethiopian Airlines mu gusangira ikirere nta mbogamizi.
Ibihugu byombi binafatanya kandi mu iterambere ry’ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi ndetse no mu myitozo ya gisirikare.
Intara ya Oromia yihariye mu buhe buryo?
Intara ya Oromia igize 34% by’ubutaka bwa Ethiopia yose, ikaba ari nayo ituwe kurusha izindi.
Oromia (Oromo: Oromiyaa) ituwe n’abaturage bo mu bwoko bwa aba Oromo, ikaba iteganywa mu Itegeko Nshinga rya Ethiopia nk’Intara yihariye ifite ubwigenge bucagase.
Ethiopia isanzwe ari igihugu kigizwe n’Intara nyinshi zihuje zikora igihugu gihuriweho ibyo muri Politiki bita Federation.
Umurwa mukuru wa Oromo ni nawo murwa mukuru wa Ethiopia ari wo Addis Ababa.
Mu Burasirazuba bwa Oromo hari agace ka Somali, mu Majyaruguru hakaba uduce twa Amhara, Afar na Benishangul-Gumuz ; Mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba haba agace ka Dire Dawa , mu Majyepfo ikagabana n’Intara ya Sudani y’Epfo ya Upper Nile, mu Burengerazuba hakaba Intara za Gambela, Intara ya South West Ethiopia, iya Southern Nations, ahitwa Nationalities, iyitwa Peoples’ Region na Sidama Region; mu Majyepfo Oromo igakora ku Burasirazuba bwa Kenya no kuri Addis Ababa ku gice cy’ahitwa Harari.
Uretse ubugari bw’iyi Ntara nk’uko bwumvikana mu gika kibanza, ni nayo ituwe cyane kuko imibare iheruka( mu mwaka wa 2013) yagaragazaga ko mu mwaka wa 2017, Oromo yari bube ituwe n’abantu 35,467,001.
Ethiopia ituwe n’abaturage 132,900,000.
Ikigo cy’ibarurishamibare cya Ethiopia kitwa Ethiopian Central Statistics Agency, kikemeza ko ubuso bw’iyi Ntara ari kilometero kare 353,690.
Ibikorwa by’ubukungu bikorerwa muri iyi Ntara nibyo bifitiye Ethiopia akamaro kanini kurusha ahandi muri iki gihugu.
Urugero ni uko ibyo iki gihugu cyohereza mu mahanga byiganjemo ibiva muri Oromia.
Ibyo ni zahabu, ikawa, amatungo n’ubwoko bw’icyayi bita Khat.
Muri Oromia hari uruganda rutunganya zahabu nyinshi ku buryo ruheruka kohereza hanze ingana n’ibilo 5,000, rugakurikirwa n’urundi ruri ahitwa Tulu Kapi.
Igice cya Oromia kiri ahitwa East Hararghe Zone nicyo cya mbere cyohereza cya cyayi kitwa Khat muri Djibouti kandi ku bwinshi.
Si muri Djibouti gusa kijya ahubwo kijya no muri Somalia.
Muri Oromia kandi niho hambere hari ubworozi bunini bw’amatungo kurusha ahandi hose ndetse borora ingamiya nyinshi.
Niyo Ntara yeza ibinyampeke n’ikawa byinshi kurusha ahasigaye hose.
Twababwira ko Ethiopia ari cyo gihugu cya mbere muri Afurika cyeza kandi kikohereza hanze yacyo ikawa nyinshi.
Ku isi Ethiopia ni ya kabiri mu kweza ikawa nyuma ya Brazil.

Nk’ubu hagati y’umwaka wa 2004 n’umwaka wa 2005 muri Oromia heze ikawa ingana na toni 115,083, iyi ikaba ingana na 50.7% by’ikawa yose yeze muri Ethiopia icyo gihe.
Aborozi bo muri Oromo boroye inka 17,214,540 zingana na 44.4% by’inka zose za Ethiopia, intama 6,905,370 zingana na 39.6%, ihene 4,849,060 zingana na 37.4%, amafarasi 959,710 angana na 63.25%, indogobe 63,460 zingana na 43.1%, ubwoko bw’amafarasi bita asses 278,440 bungana na 11.1%, ingamiya 139,830 zingana na 30.6%, inkoko n’ibindi biguruka byose hamwe 11,637,070 bingana na 37.7% ndetse imizinga y’inzuki ingana na 2,513,790 ni ukuvuga 57.73% by’indi yose iri mu gihugu.
Muri make Oromia nibwo bukungu bwa Ethiopia.
Ngiyi Intara yifuza umubano wihariye n’u Rwanda.
Today at Urugwiro Village, President Kagame met with the President of the Oromia Region Shimelis Abdisa who is part of a delegation from Ethiopia, for discussions on bilateral relations. pic.twitter.com/EnLqSZyEXf
— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) January 12, 2025