Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 August 2025 9:15 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Amakipe yari ahagarariye u Rwanda yatahiye aho.
SHARE

Haba ikipe y’igihugu y’abagabo ya Basketball haba n’iy’abagore yombi yasezerewe mu marushanwa nyafurika ya Basketball yari yaritabiriye, ataha amara masa.

Ikipe y’abagabo yari ihagarariye u Rwanda mu mikino y’Igikombe cy’Afurika cya Basketball (AfroBasket 2025) yaberaga muri Angola yasezerewe idatsinze n’umukino n’umwe.

Umukino wa nyuma wayo wayihuje n’iya Cape Verde urangira iy’iki gihugu itsinze iy’u Rwanda amanota 75 kuri 62.

N’ubundi rwari rusanzwe ruri ku mwanya wa nyuma mu itsinda ryarwo ari ryo rya A ( Group A) rukagira amanota atatu.

Mu mikino rwakinnye, rwatsinzwe na Côte d’Ivoire ku manota 78 kuri 70 mu mukino ubanza, uwa kabiri rutsindwa na Repubulika ya Demukarasi ya  Congo amanota 65 kuri 58 hanyuma iya Cape Verde irarusezerera ku manota 75 kuri 62.

Ubwo kandi niko n’iy’abagore yatashye nta ntsinzi ikuye muri Côte d’Ivoire kuko rwatashye ruri  ku mwanya wa nyuma mu itsinda rya kane (Group D) n’amanota abiri.

Ndetse n’umukino bita kamarampaka yakinnye na Senegal nawo yarawutsinzwe ku manota 80 kuri 37.

Mu gikombe cy’Afurika cyo mu mwaka wa 2023 mu makipe y’abagore cyabereye i Kigali, ikipe y’Igihugu y’abagore yarangije iri ku mwanya wa kane nyuma yo kugera muri kimwe cya kabiri.

Urutonde rw’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Basketball ku isi rwasohotse tariki ya 8, Kanama, 2025 rwerekana ko ikipe y’u Rwanda ya Basketball mu bagabo iri ku mwanya wa 15 muri Afurika, ikaba n’iya 93 ku rutonde rw’isi.

Mu cyiciro cy’abagore, u Rwanda ruri ku mwanya wa 11 muri Afurika na 72 ku isi, rukaba no mu bihugu  bitanu byatakaje amanota menshi kuko rwatakaje arindwi.

Mu myaka itatu ishize ikipe y’abagabo yasubiye inyuma ugereranyije n’aho yari iri mbere.

Amakuru agera kuri Taarifa Rwanda avuga ko mu makipe yombi( iy’abagabo n’iy’abagore) harimo ubwumvikane buke hagati y’abakinnyi n’umutoza ndetse ngo n’umukinnyi ukomeye mu ikipe y’abagabo witwa Nshobozwa ‘ashobora’ gusezera mu ikipe mu gihe kiri imbere.

TAGGED:AbagaboAbagoreAfurikafeaturedGutahaImikinoIrushanwa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Ibanga Kepler Yakoresheje Ngo Ihagarare Neza Muri Basket Y’Abagore

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?