Afurika Ikeneye Urubyiruko Rufite Ubuzima Buzira Umuze- Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame avuga ko urubyiruko rufite ubuzima bwiza ari rwo rwiga kandi rukiteza imbere.

Hari mu ijambo yagejeje ku bahungu n’abakobwa bagera ku 1000 bari bitariye inama yabahurije mu Intare Arena.

Ku rundi ruhande ariko, avuga ko urubyiruko rugomba kwitonda muri iki gihe kuko ari igihe kidasanzwe.

Ntigisanzwe kubera ko kirimo ibintu bikomeye bisa n’aho bitegeze bibaho.

- Kwmamaza -

Muri ibyo icy’ingenzi ni ingaruka ziva ku mihindagurikire y’ikirere.

Intambara zo zahozeho ariko umwihariko w’iz’ubu ni uko hari ubwoba ko zishobora no gukoreshwamo intwaro za kirimbuzi.

Jeannette Kagame avuga ko uko byaba bimeze kose, urubyiruko rugomba kwitondera ibiba muri iki gihe, gukirinda ko byarubuza iterambere ruharanira ubudatuza.

Ati: “ N’ubwo ibintu bigaragara nk’ibikomeye ndetse cyane, ariko ntabwo isi igiye kurangira.”

Yavuze ko isi iri mu bibazo bikomeye k’uburyo ushobora gukeka ko isi iri hafi kurangira.

Intambara, guhindagurika kw’ikirere, ibiciro bizamuka n’ibindi bibazo biri ku isi…byose bigira ingaruka ku mibereho n’imyitwarire ya muntu ariko ngo urubyiruko ntirukwiye gukuka umutima.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko abakuru babereyeho kwereka inzira abakiri bato no kubabera icyitegererezo.

Avuga ko u Rwanda ruzakomeza kwita ku bana barwo.

Ku rundi ruhande, avuga ko n’ubwo urubyiruko rugaragara nk’abantu bafite imbaraga, ariko hari ibibazo rucamo  bikomeye kandi akenshi abantu bakuru batamenya.

Ni inama yahuje urubyiruko rwo muri Afurika

Avuga ko iyo umuntu akoze agamije gutera imbere no kugera kuri byinshi byiza, abigeraho kandi ko kwiheba nta musaruro biha nyirabyo.

Yanavuze ko uburyo bwiza bwo gufasha urubyiruko kuzagera ku byiza by’ejo hazaza ari uko rufashwa kwiga.

Ngo igihugu gituwe n’abantu bize ntikibura amafaranga yo gushora mu burezi.

Avuga ko Imbuto Foundation yashinzwe muri uwo mujyo kugira ngo ifashe abana b’u Rwanda kwiga.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version