Afurika Iremerewe N’Umwenda Munini Ifitiye U Bushinwa, ‘Yitanzeho Ingwate’

Kubera umwenda uremereye cyane bifitiye u Bushinwa, ibihugu bimwe by’Afurika byatanze umutungo wabyo kamere ho ingwate ngo u Bushinwa buzawiyishyure. Aka wa mugani w’Abanyarwanda ngo’ Ukena ufite itungo rikakugoboka’ Igiteye impungenge ni uko ku kugwatiriza umutungo kamere wabyo, bizatuma biriya bihugu bitakaza ubwigenge mu kwifatira ibyemezo byo kuzamura ubukungu bwabyo.

Ikigo cy’ubushakashatsi mu mibanire y’Afurika n’u Bushinwa kitwa China-Africa Research Initiative (CARI) gikorera muri Kaminuza ya Johns Hopkins i Baltimore muri Leta ya Maryland, USA, kivuga ko ibihugu ‘byamaze kwigurisha’ ku Bushinwa birimo Angola, Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, Ghana, Guinée, Sudani na Sudani y’Epfo.

Inyigo ya kiriya kigo ivuga ko umwenda uremerewe biriya bihugu bifitiye u Bushinwa byasazwe bitazashobora kuwishyura mu mafaranga bihitamo kubuha ingwate y’umutungo kamere bihunitse mu butaka bwabyo.

Angola ikize ku bikomoka kuri Petelori, Repubulika ya Demukarasi ya Kongo igakira kuri byinshi(amabuye y’agaciro, ibiti bihenze n’ibindi), Ghana ikagira Cacao, Diyama, Zahabu…,Guinée ikagira bauxite ingana na 1/3 cy’iri ku isi yose, ikagira zahabu na diyama, ubutare, ibikomoka kuri Petelori, iranium, phosphate na manganèse

- Advertisement -

Sudani ifite ahantu henshi ho gucukura ibikomoka kuri Petelori ariko Sudani y’Epfo yo ikaba agahebuzo.

Aha kandi twibukiranye ko ahaboneka Petelori nyinshi haba na gaz nyinshi.

Ya nyigo twavuze haruguru ivuga gutanga ingwate ku mwenda ibihugu bimwe by’Afurika bifitiye u Bushinwa, ari uburyo bwo kuwishyura ariko ko ari ikibazo mu bukungu kuko iyo ibiciro bihindutse, uwatanze ya ngwate ahomba kuko ibyo yatanzeho ingwate bishobora kugabanyirizwa agaciro.

Ikindi kibazo ni uko bishyira igihugu cyawutanze mu ihurizo ryo kwifatira umwanzuro mu by’ubukungu kuko biba bitakigenga.

Angola na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo byakoresheje ibirombe byabyo bya Petelori mu kwishyura umwenda munini bifitiye u Bushinwa.

Umwenda ibihugu by’Afurika bifitiye u Bushinwa ni munini cyane k’uburyo nka Zambia isa n’iyeguriye u Bushinwa ikibuga cyayo cy’indege kandi ubusanzwe ikibuga cy’indege uba ari umupaka w’igihugu bityo kikarindwa cyane.

Bivugwa ko Kenya nayo ifitiye u Bushinwa umwenda munini k’uburyo yagwatirije icyambu cya Mombasa n’ubwo ibihakana.

Ikigega mpuzamahanga cy’imari, The International Monetary Fund  giherutse gutangaza ko hari ibihugu 11 by’Afurika bitazava mu nzara u Bushinwa kubera umwenda biwufitiye.

Ibyinshi biri munsi y’u Butayu bwa Sahara.

Imibare itangwa na cya kigo cyo muri Kaminuza ya Johns Hopkins yerekana ko guhera mu mwaka wa 2000 kugeza mu mwaka wa 2019, u Bushinwa bwagurije Afurika miliyari 153$, muri yo 80% akaba yarashyizwe mu kubaka imihanda, ibiraro, ingomero z’amashanyarazi, uburyo bw’itumanaho n’ibindi.

Edgar Lungu wa Zambia asuhuza Xi Jinping w’u Bushinwa

Mu mwaka wa 2019 ubwawo, u Bushinwa bwagurije Afurika miliyari 7$, mu gihe mu mwaka wa 2018 bwari bwayigurije miliyari 10$.

Hari banki enye z’Abashinwa ziguriza Afurika:

Izo ni  China Eximbank, China Development Bank, Industrial and Commercial Bank of China na Bank of China.

Hagati y’umwaka wa 2010 n’uwa 2018, Angola, Ethiopia, Zambia, Kenya na Nigeria nibyo bihugu byagujije u Bushinwa kurusha ibindi kuko byabugujije miliyari 71$.

Mu mwaka wa 2019, Ghana niyo yabugujije menshi kuko yigurijwe miliyari 1,25, ikurikirwa na Afurika y’Epfo na Misiri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version