Perezida Kagame Yayoboye Inama Yahuje Inshuti Z’Afurika

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yayoboye Inama yahuje inshuti z’Afurika yabereye i Davos mu Busuwisi. Ni imwe mu nama ziri kubera muri kiriya gihugu zahuje abayobozi bakuru b’ibihugu, ab’ibigo by’ubucuruzi bikomeye ku isi n’abandi bakomeye kurusha abandi mu nzego bakoramo.

Abitabiriye iriya nama bigariye ku ntambwe imaze guterwa mu guteza imbere  isoko rusange ry’Afurika.

Tariki ya 1 Mutarama 2021, ni bwo amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika yatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Icyo gihe Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye ababigizemo uruhare, anahamagarira buri wese kuzagira uruhare mu gutuma rigera ku ntego zaryo.

- Advertisement -

Perezida wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe Moussa Faki Mahamat na we yavuze ko kuba aya masezerano yatangiye gushyirwa mu bikorwa ari inzira yo kwishyira hamwe mu bucuruzi mu cyerekezo Afrika yifuza.

Perezida wa Banki nyafurika itsura amajyambere Akinwumi Adesina we yashimiye Afurika ko itangije isoko rya mbere mu bunini ku isi hose.

Yijeje ko Banki ayoboye izatanga uruhare rwayo mu gutuma rigera ku musaruro ryitezweho.

Yaraye aganiriye n’abakora muri Siporo…

Mu kiganiro yaraye agejeje ku bayobozi bakuru muri FIFA n’abandi bayoboye cyangwa bagatoza amakipe akomeye barimo na Arsène Wenger, Perezida Kagame yavuze ko siporo ari ahantu heza ho gufasha abantu kugira ubuzima bwiza binyuze mu kugorora imitsi ariko ko ifite n’amahirwe yo gushorwamo imari.

Yabivugiye i Davos mu Busuwisi mu Nama yamuhuje n’abakora cyangwa bakoze mu rwego rwa siporo barimo            Perezida wa FIFA witwa Gianni Infantino, Perezida wa CAF witwa Patrice Motsepe na Arsène Wenger watoje Arsenal mu myaka 20 .

Hari kandi n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar witwa Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani.

Igihugu ayoboye nicyo kiri gutegura ahazabera imikino y’Igikombe cy’Isi  cy’umwaka wa 2022.

Kizaba hagati y’Italiki 21, Ugushyingo kirangire taliki 13, Ukuboza, 2022.

Kizitabirwa n’amakipe 32 abumbiye mu matsinda umunani.

Mu kiganiro Perezida Kagame yahaye bariya bayobozi, hari kandi na  Jillian Anne Ellis uyobora ikipe yitwa  San Diego Wave FC,  Édouard Mendy , uyu akaba yarabaye umunyezamu w’ikipe ya Chelsea n’Ikipe y’igihugu ya Senegal igihe kirekire ndetse na Ronaldo Luís Nazário de Lima uzwi nka “O Fenômeno” ufatwa nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru uri mu bakomeye kurusha abandi babayeho kugeza ubu.

I Davos kandi Perezida Kagame yaraye ahuye n’abandi bayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Abarabu witwa Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan.

Yahuye kandi n’Umuyobozi w’Ikigo kitwa Illumina  witwa Francis deSouza.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version