Afurika Y’Epfo: Abantu 19 Biciwe Mu Kabari

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru taliki 10, Nyakanga, 2022 abantu bagishakishwa na Polisi yo muri Afurika y’Epfo basanze abantu bari mu kabari babanyanyagizamo amasasu. Abantu 19 nibo batangajwe ko bahasize ubuzima nk’uko imibare itangazwa na Polisi y’aho ibivuga.

Mu Mujyi wa Soweto habaruwe abantu 15 bahiciwe. Abaturage barimo banywa agasembuye abandi bari kubyina bagiye kumva bumva amasasu aravuze.

Ijwi ry’Amerika rivuga ko abantu baje muri tagisi bageze ku kabari bayivamo batangira kurasa mu bantu bari bakarimo kandi babarasa batarobanura.

Mu gihe abantu bari bakibaza uko bigenze aho i Soweto, mu wundi mujyi wa  Pietermaritzburg n’aho abantu barasiye mu kabyiniro.

Nabo barashwe n’abantu batari bamenyekana.

Polisi ivuga ko itaramenya niba buriya bwicanyi bwakozwe n’abantu bahuje umugambi ariko haribanzwa impamvu byabaye mu bihe byegeranye.

I Soweto igikuba cyahise gicika, abaturage bahamagaza Polisi ihagera ishyano ryarangije kugwa.

Umwe mu bapolisi wahageze mu bambere witwa Nonhlanhla Kubheka yabwiye AFP ko bakihagera basanze abantu 12 barangije gupfa.

Avuga ko kugeza ubu nta muntu urafatwa mu bakekwaho buriya bwicanyi.

Afurika y’Epfo ni cyo gihugu bivugwa ko kirangwamo ubusumbane kurusha ahandi ku isi.

80% by’umutungo wose w’igihugu wihariwe n’abantu bangana na 10%.

Ni ibyemezwa na raporo ya Banki y’Isi yasohotse mu ntangiriro z’umwaka wa 2022.

Hari igika kiri muri iyi raporo kigira kiti: “Afurika y’Epfo nicyo gihugu cya mbere ku isi kirimo ubusumbane mu mibereho y’abaturage kurusha ahandi hose ku isi.”

Iki gihugu cyabaye icya mbere mu busumbane mu bihugu 164 byakorewemo ubushakashatsi bwa Banki y’Isi.

Ibara ry’uruhu: Intandaro ya mbere y’ubusumbane…

N’ubwo hashize hafi imyaka 30 politiki y’ivangura ruhu bise Apartheid bivugwa ko yahagaritswe, ibara ry’uruhu riracyari ikibazo mu mibereho y’abatuye  Afurika y’Epfo.

Impamvu ituma ibara ry’uruhu riba ikibazo muri Afurika y’Epfo ni uko hari abaturage ba kiriya gihugu bahezwa mu mashuri no ku isoko ry’umurimo ‘bitewe gusa n’ibara ry’uruhu rwabo.’

Ibara ry’uruhu ryirabura rituma Abirabura bo muri kiriya gihugu batakaza amahirwe angana na 41% yo kubona akazi.

Nanone rituma babura amahirwe angana na 30% yo kugera mu mashuri ngo bige baminuze bazihangire akazi cyangwa bagahabwe.

Kubera ko mu gihe cya Apartheid Abirabura bari barahawe ahantu batura bonyine n’Abazungu bikaba uko, byatumye batabona amahirwe yo kwiga no gukora mu bigo bikomeye byashinzwe n’Abazungu.

N’ubwo bigaragara ko hari icyakozwe ngo hagire igihinduka, ariko ingaruka za ririya vangura ryamaze igihe kirekire ziracyagaragara.

Ikindi kigaragara ni uko abagore ari bacye cyane mu nzego zikomeye zifatirwamo ibyemezo haba muri Politiki no mu bukungu.

Ubusumbane buri muri Afurika y’Epfo burakabije ariko hari n’ubundi bugaragara mu bihugu bituranye nayo nka  Botswana, Eswatini, Lesotho na  Namibia.

Umushahara w’umugore wo muri Afurika y’Epfo n’uwo muri Namibia uri hasi ku kigero cya 38% ugereranyije n’abagabo banganya urwego rw’amashuri.

Haba muri Afurika y’Epfo nyiri izina haba no mu bihugu bituranye nayo nka Namibia indi mpamvu itera ubusumbane ni uburyo amasambu asaranganyijwe.

Muri Namibia abaturage b’iki gihugu bafite inkomoko i Burayi bikubiye 70% bya hegitari miliyoni 39.7 z’ubutaka bwose buhingwa muri kiriya gihugu gisanzwe gifite n’ubutayu bunini bwa Karahari.

Abahanga bakoze buriya bushakashatsi bakoresheje uburyo bita GINI coefficient, bukaba ari uburyo abahanga mu ibarurishamibare n’imibereho y’abaturage bakoresha bapima ubusumbane mu baturage.

Kuba Afurika y’Epfo muri iki gihe iyoborwa n’Abirabura bari bitezweho kuzakura bagenzi babo mu bukene n’ubujiji bari barashyizwemo n’Abazungu mu gihe cya Apartheid ariko bakaba bakiri muri ibi bibazo, biterwa ahanini n’imicungire mibi y’iki gihugu.

Afurika y’Epfo kandi iri mu bihugu bibamo urugomo kurusha ibindi muri Afurika ndetse n’ahandi ku isi.

Raporo ya Banki y’Isi yo mu mwaka wa 2020 ivuga ko Afurika y’Epfo ituwe n’abaturage barenga miliyoni 59.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version