Afurika Y’Epfo: Abantu Barenga 52 Bahiriye Mu Igorofa

Abashinzwe ubutabazi muri Afurika y’Epfo baraye kandi baramukira mu kazi kenshi ko kuzimya inkongi yaraye yadutse muri rimwe mu magorofa ari i Johannesburg. Abantu 52 nibo bamaze kubarurwa ko bahitanywe n’iriya nkongi ariko hari indi mibare ivuga ko bagera kuri 60.

Kugeza ubu ntiharamenyekana icyateye iriya nkongi

Ikigo gishinzwe ubutabazi kitwa Emergency Services  cyabwiye BBC ko iriya nkongi yatangiye ahagana saa saba n’igice ku isaha mpuzamahanga, ubwo hari saa kenda n’igice z’ijoro ku isaha y’i Kigali.

Ku bw’amahirwe hari bamwe mu bakorera muri iriya nyubako bashoboye guhunga, ariko abandi b’abanyamirwe make bahasiga ubuzima.

- Kwmamaza -

Umuvugizi w’Ikigo gishinzwe ubutabazi cyo muri Afurika y’Epfo witwa Robert Mulaudzi avuga ko hari impungenge ko umubare wabo umuriro wahitanye uri bwiyongere.

Avuga ko imirambo 52 ari yo imaze kuboneka ariko ngo baracyashakisha indi.

Ku rundi ruhande, ngo hari abantu 43 bakomeretse ‘bidakomeye.’

Amashusho yashyizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa X ( rwahoze ari Twitter) yerekana amakamyo arimo kizimyamwoto ari kwihuta agana aho iriya nkongi yari yadutse ngo barebe ko bazimya hatarangirika byinshi.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, Polisi yo muri Afurika y’Epfo yari igihanganye n’iriya nkongi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version