Afurika Y’Epfo: Abaturage Miliyoni 8 Banduye SIDA Ubuzima Bwabo Burugarijwe

Umwanditsi wa Taarifa
5 Min Read
Muri Afurika y'Epfo, abantu miliyoni umunani banduye HIV.

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko igiye guhagarika inkunga yahaga gahunda zo kurwanya ikwirakwira rya virusi itera SIDA bita HIV muri Afurika y’Epfo.

Abanyafurika y’Epfo barenga miliyoni umunani babana na virusi itera SIDA, bikaba ari byo bituma iki gihugu kiba icya mbere ku isi mu kugira umubare munini w’abanduye HIV.

Mu mwaka ushize, Donald Trump yahuye na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo muri White House, amushinja ko Abafurikaneri( aba ni Abazungu bo muri iki gihugu) bahohoterwaga.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yasaga n’ihuza iki cyemezo n’ibyo ivuga ko ari kunanirwa kwa Afurika y’Epfo kurinda bariya baturage basanzwe ari bo bagize umubare muto ariko bakize kurusha abandi bose bahatuye.

Mu kugira icyo ivuga ku byo Amerika yemeje, Minisiteri y’Ubuzima ya Afurika y’Epfo yasubije ko nubwo itari yaramenyeshejwe iki cyemezo, yari yaratangiye gutegura kera gahunda yo kwigira no kwihaza mu mafaranga ikeneye ngo izahangane n’iki kibazo itarambirije ku nkunga z’amahanga.

Kugeza mu mwaka wa 2025, Amerika yari igishyigikiye gahunda za Afurika y’Epfo zo kurwanya HIV binyuze muri gahunda yiswe PEPFAR (President’s Emergency Plan for AIDS Relief), itangirwamo hafi miliyoni $ 400 buri mwaka.

Ariko kuva Perezida Donald Trump yasubira k’ubutegetsi muri iyi manda, umubano hagati y’ibihugu byombi wakomeje kuzamo agatotsi.

Nyuma gato yo kujya k’ubutegetsi, yasohoye iteka rya Perezida rivuga ko politiki nyinshi za Afurika y’Epfo zangiza ihame ry’amahirwe angana ku baturage kandi zigatera urugomo rwibasira ba nyiri ubutaka bamwe kubera ubwoko bwabo.

Guverinoma ya Afurika y’Epfo ntiyemera ibyo birego.

Ivuga ko gahunda yayo ya Black Economic Empowerment (BEE) igamije gukosora ubusumbane mu bukungu bwasizwe n’ubutegetsi bw’ivanguramoko bwa Apartheid Abazungu bakoreye Abirabura muri iki gihugu.

Iryo teka rya Trump ryagarutse kandi k’urubanza Afurika y’Epfo yarezemo Isiraheli mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (ICJ) ndetse no ku mubano wayo na Iran.

Amerika yatangaje ko kubera ibyo yise “imyitwarire idakwiye kandi inyuranyije n’indangagaciro”, itazongera guha Afurika y’Epfo indi nkunga nk’iyo.

Trump yanavuze kenshi ko muri Afurika y’Epfo hari “itsembabwoko rikorerwa Abazungu” nubwo nta bimenyetso bihari bishyigikira ayo magambo.

Ibi byatumye ubutegetsi bwe bushyiraho gahunda yihariye yo kwakira impunzi z’abo bantu amateka yerekana ko bakomoka ku Banyaburayi b’Uburengerazuba bimukiye muri Afurika y’Amajyepfo mu kinyejana cya 17 nyuma ya Yezu Kristu.

Kugeza ubu ni bo bonyine bemererwa kwinjira muri Amerika nk’impunzi.

Abasesenguzi n’imiryango itandukanye bavuga ko ibyo birego by’itsembabwoko rikorerwa Abazungu bo muri Afurika y’Epfo ntaho bishingiye.

Inkunga ya PEPFAR yari hafi kimwe cya gatanu cy’ingengo y’imari yose ikoreshwa muri gahunda zo kurwanya HIV muri Afurika y’Epfo, ikaba yari yarongerewe igihe gito mu Ukwakira gushize binyuze muri gahunda yiswe “Bridge Plan”.

Ariko umukozi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yemeje ko ubu hatangiye gahunda yo kugabanya iyo nkunga buhoro buhoro kugeza ihagaritswe burundu.

Yavuze ko ibi biterwa n’uko Afurika y’Epfo itigeze itera intambwe ifatika mu gushyira mu bikorwa ibyifuzo bya Amerika.

Yongeyeho ko intego ya Amerika ari ugufasha Afurika y’Epfo kwigira no kugabanya ukwishingikiriza ku nkunga zayo, agaragaza ko Afurika y’Epfo ari igihugu gifite ubukungu bwo ku rwego rwisumbuye kandi gishoboye kwifatira mu nshingano zacyo gahunda z’ubuzima bw’abagituye.

Minisiteri y’Ubuzima ya Afurika y’Epfo yo yavuze ko nubwo PEPFAR yagiraga uruhare muri gahunda zo kurwanya HIV binyuze mu gutanga imiti igabanya ubukana bw’iyi virusi (ARVs); ko burya yaterwaga inkunga mu buryo butandukanye kandi ahanini ikava mu kigega cya Guverinoma ubwayo.

Imbaraga zo kuzahura umubano hagati ya Amerika na Afurika y’Epfo zakomeje kunanizwa.

Muri zo harimo inama yigeze guhuza Trump na Perezida Cyril Ramaphosa itaragenze neza kuko Trump yongeye gushimangira iby’uko Abazungu bo muri Afurika y’Epfo batotezwa.

Amerika yanahisemo kutitabira inama ya G20 yahurije muri Afurika y’Epfo ibihugu bikomeye ku isi yabaye mu Ugushyingo, 2025.

Nubwo Afurika y’Epfo yemeza ko izishakamo ibisubizo kuri iki kibazo, ku rundi ruhande, ifite ibibazo mu buyobozi no mu mibereho y’abaturage.

Ni ibibazo bikomeye kuko, mu bihe bitandukanye, byatumye ubushomeri butera urubyiruko kavukire guhohotera abanyamahanga rubashinja kurutwara imirimo.

Abanya Malawi, Abanya Nigeria, Abanya Ghana, Abanya Zambia…bari mu bibasiwe, bashinjwa gushonjesha ba kavukire binyuze mu kubatwara imirimo mu nzego nyinshi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *