Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Afurika Y’Epfo: Igihugu Cya Mbere Ku Isi Kibamo Ubusumbane Bukabije
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Afurika Y’Epfo: Igihugu Cya Mbere Ku Isi Kibamo Ubusumbane Bukabije

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 March 2022 12:43 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Igihugu kitirwa Intwari Nelson Mandela ari cyo Afurika y’Epfo gifite undi mwihariko ariko udashamaje. Ni cyo gihugu cya mbere ku isi kirimo ubusumbane mu mibereho y’abantu kurusha ibindi.

80% by’umutungo wose w’igihugu wihariwe n’abantu bangana na 10% by’abatuye Afurika y’Epfo!

Ni ibyemezwa na raporo ya Banki y’Isi yasohowe ku wa Gatatu w’Icyumweru.

Hari igika kiri muri iyi raporo kigira kiti: “Afurika y’Epfo nicyo gihugu cya mbere ku isi kirimo ubusumbane mu mibereho y’abaturage kurusha ahandi hose ku isi.”

Iki gihugu cyabaye icya mbere mu busumbane mu bihugu 164 byakorewemo ubushakashatsi bwa Banki y’Isi.

Ibara ry’uruhu: Intandaro ya mbere y’ubusumbane…

N’ubwo hashize hafi imyaka 30 politiki y’ivangura ruhu rikaze bise Apartheid bivugwa ko yahagaritswe, ibara ry’uruhu riracyari ikibazo mu mibereho y’abatuye  Afurika y’Epfo.

Impamvu ituma ibara ry’uruhu riba ikibazo muri Afurika y’Epfo ni uko hari abaturage ba kiriya gihugu bahezwa mu mashuri no ku isoko ry’umurimo ‘bitewe n’ibara ry’uruhu rwabo gusa.’

Ibara ry’uruhu ryirabura rituma Abirabura bo muri kiriya gihugu batakaza amahirwe angana na 41% yo kubona akazi.

Nanone rituma babura amahirwe angana na 30% yo kugera mu mashuri ngo bige baminuze bazihangire akazi cyangwa bagahabwe.

Abatuye Afurika y’Epfo babaho mu busumbane bukabije. 80% by’umutungo w’igihugu bifitwe na 10% by’abagituye

Kubera ko mu gihe cya Apartheid Abirabura bari barahawe ahantu batura bonyine n’Abazungu bikaba uko, byatumye batabona amahirwe yo kwiga no gukora mu bigo bikomeye byashinzwe n’Abazungu.

N’ubwo bigaragara ko hari icyakozwe ngo hagire igihinduka, ariko ingaruka za ririya vangura ryamaze igihe kirekire ziracyagaragara.

Ikindi kigaragara ni uko abagore ari bacye cyane mu nzego zikomeye zifatirwamo ibyemezo haba muri Politiki no mu bukungu.

Ubusumbane buri muri Afurika y’Epfo burakabije ariko hari n’ubundi bugaragara mu bihugu bituranye nayo nka  Botswana, Eswatini, Lesotho na  Namibia.

Umushahara w’umugore wo muri Afurika y’Epfo n’uwo muri Namibia uri hasi ku kigero cya 38% ugereranyije n’abagabo banganya urwego rw’amashuri.

Haba muri Afurika y’Epfo nyiri izina haba no mu bihugu bituranye nayo nka Namibia indi mpamvu itera ubusumbane ni uburyo amasambu asaranganyijwe.

Muri Namibia abaturage b’iki gihugu bafite inkomoko i Burayi bikubiye 70% bya hegitari miliyoni 39.7 z’ubutaka bwose buhingwa muri kiriya gihugu gisanzwe gifite n’ubutayu bunini bwa Karahari.

Abahanga bakoze buriya bushakashatsi bakoresheje uburyo bita GINI coefficient, bukaba ari uburyo abahanga mu ibarurishamibare n’imibereho y’abaturage bakoresha bapima ubusumbane mu baturage.

Kuba Afurika y’Epfo muri iki gihe iyoborwa n’Abirabura bari bitezweho kuzakura bagenzi babo mu bukene n’ubujiji bari barashyizwemo n’Abazungu mu gihe cya Apartheid ariko bakaba bakiri muri ibi bibazo, biterwa ahanini n’imicungire mibi y’iki gihugu.

Afurika y’Epfo kandi iri mu bihugu bibamo urugomo kurusha ibindi muri Afurika ndetse n’ahandi ku isi.

Raporo ya Banki y’Isi yo mu mwaka wa 2020 ivuga ko Afurika y’Epfo ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 59 n’abandi.

TAGGED:AbaturageAbazunguAbiraburaAfurikafeaturedMandelaUbukeneUbusumbane
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article CANAL+ Rwanda Yaremeye Abakobwa Bafashwa N’Umuryango Empower Rwanda
Next Article U Rwanda Rwaje Imbere Muri Afurika Mu Bihugu Bihagaze Neza Mu Buhinzi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?