Afurika Y’Epfo: Urugomo Rukorerwa Abimukira Rwubuye

Mu mpera z’Icyumweru gishize umugabo ukomoka muri Zimbabwe witwa Elvis Nyathi yafashwe n’abaturage bo muri Afurika y’Epfo bamutwika ari muzima. Ni igikorwa cyatumye Leta ya Afurika y’Epfo ihaguruka itangira kwamagana kiriya gikorwa kuko ngo ntaho cyaba gitaniye na APARTHEID .

Iyi ni Politiki y’ivangura ikomeye yashyizweho n’ubutegetsi bw’Abazungu bategetse Afurika y’Epfo mu mwaka yo hambere y’umwaka wa 1994.

Muri Afurika y’Epfo muri iki gihe hadutse amatsinda y’abiyise ‘Turi Maso’  agamije guhiga abantu bose baba mu Mujyi wa Diepsloot uturanye n’umurwa mukuru wa Politiki w’iki gihugu ari wo Johannesburg.

Bagize itsinda bise  ‘Group of Vigilantes’.

- Kwmamaza -

Abagize iri tsinda bamaze iminsi bajya ku rugo ku rundi basaba abarutuye kubereka ko bafite irangamuntu n’ibyangombwa bibemerera kuba muri Afurika y’Epfo.

Ku wa Gatatu w’Icyumweru gishize, abaturage bagiye mu muhanda kwamagana urugomo ruri gufata indi ntera mu Mujyi wa Diepsloot, bagashinja Polisi kubireba ikabirenza ingohe.

Al Jazeera ivuga ko Perezida Ramaphosa yamaganye ibikorwa bya bariya bantu, avuga ko bisa n’uko byari bimeze mu gihe cy’ubutegetsi bwa APARTHEID.

Ramaphosa yagize ati: “Twabonye abantu benshi bahagarikwa mu muhanda  nyabagendwa bagasabwa ibyangombwa ngo harebwe niba atari abimukira.”

Zimbabwe iherereye mu Majyaruguru y’Afurika y’Epfo

Avuga ko uko ari ko byagendaga mu gihe cya APARTHEID.

Yavuze ko mu gihe cy’ubutegetsi bwa APARTHEID , Abirabura bahagarikwaga bakakwa impapuro zibabaza impamvu binjiye mu gice cyagenewe Abazungu gusa.

Kuva biriya bikorwa byatangira, abantu bagera kuri barindwi nibo bamaze kubigwamo.

Muri bo harimo n’abakomoka muri Zimbabwe baje gushakisha imibereho myiza muri Afurika y’Epfo.

Ramaphosa ati: “ Ndababwira ko kuba muri iki gihe muri kwica abaturanyi bacu bo muri Zimbabwe, ejo mukica abo muri Mozambique, Nigeria na Pakistan bizarangira namwe mwicanye hagati yanyu.”

Cyril Ramaphosa Perezida w’Afurika y’Epfo

Yavuze ko kwica abantu ubashinja ko kuba ari abanyamahanga bivuze ko ari abanyarugomo bidakwiye.

Kimwe mu bituma abaturage ba Afurika y’Epfo bagirira abimukira urugomo ni uko muri kiriya gihugu hari ubusumbane bukomeye mu rwego rw’imirimo.

Muri iki gihugu kandi haherutse gutangira icyo abaturage bise Operation Dudula.

Dudula ni ijambo ry’Iki Zulu zivuga ‘Gusohora’, ‘Kwirukana’, ‘Gukura ahantu…’

Ni igikorwa kigamije kwirukana muri kiriya gihugu abamikira bose bahaba badafite ibyengombwa bibemerera kuhaba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version