Ngoma: Inka Y’Uwarokotse Jenoside Yaciwe Itako

Mu Mudugudu wa Rwakayango, Akagari ka Nyamirambo, Umurenge wa Karembo mu Karere ka Ngoma hari amakuru yamenyekanye y’uko abantu bataramenyekana batemye itako ry’ikimasa cy’uwarokotse Jenoside barikuraho inyama.

Bene urugo babibonye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 11, Mata, 2022 bagiye gukama basanga ikimasa cyabo cyapfuye, itako ryabaye inyama, ikiraro cyuzuye amaraso.

Amakuru yatanzwe n’inzego z’ibanze muri kariya gace, avuga ko kiriya kimasa cyari icy’umuturage witwa Fréderic Gahikire washakanye na Christine Nyirahirwe.

Abagizi ba nabi basanze kiriya kimasa mu kiraro bagitema akaguru k’iburyo bakuraho inyama ku itako barigendera.

- Advertisement -

Kubera kuva amaraso menshi cyaje gupfa.

Ahagana 07h 00′ za mu gitondo nibwo byamenyekanye ubwo umwana yari agiye gukama asanga ikimasa bagitemye bagikuraho inyama nkeya ku itako cyapfuye.

Byabereye mu Murenge wa Karembo, Akagari ka Nyamirambo.

Ikindi kivugwa ko ni uko nyiracyo ari umuturage wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba Superintendent of Police ( SP) Hamdun Twizeyimana yabwiye Taarifa ko biriya byabaye ariko Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangiye gushakisha uwaba cyangwa ababa babigizemo uruhare.

Iki gikorwa  gikozwe mu gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urwego rw’ubugenzacyaha ruherutse gusaba Abanyarwanda kwibuka ko ikibahuza ari cyo cy’ingenzi kurusha ibindi byose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version