Ibikombe u Bushinwa Bwahaye Israel Bivugwaho Kubamo Ibyuma Bifata Amajwi

Inzego z’iperereza za Israel zatangiye iperereza ryagutse ryo gusuzuma ibiherutse gutangazwa n’abanyamakuru ko ibikombe Ambasade y’u Bushinwa iherutse guha Minisiteri zitandukanye za Israel birimo utwuma dufata amajwi.

Ni inkuru yatangajwe bwa mbere n’umunyamakuru witwa Moriah Asraf-Walberg ukorera Radio y’ingabo za Israel yitwa Army Radio.

Nyuma y’uko ayo makuru amenyekanye, urwego rwa Israel rushinzwe umutekano wayo imbere mu gihugu, Shin Bet, rwahise rukusanya ibyo bikombe aho biri hose ngo bibanze bisuzumwe kandi ngo ntibizasubizwa muri ziriya Minisiteri.

Aka ngo ni akuma gafata amajwi

Hagati aho ariko, ubutegetsi bwa Beijing bwo bwahakanye ibitangazwa n’abanyamakuru bo muri Israel, buvuga ko bigamije kuzana impagaraga mu mubano w’ibihugu byombi.

- Advertisement -

Mu ntangiriro z’Icyumweru gishize nibwo amakuru y’uko biriya bikoresho birimo akuma ka kabutindi yatangajwe.

Ni inkuru ishobora guteza ibibazo hagati ya Yeruzalemu na Beijing cyane cyane ko mu minsi micye ishize ibihugu byombi bizihije imyaka 30 ishize bifitanye umubano ushingiye kuri za Ambasade.

Iyi nkuru kandi ivuzwe mu gihe hashize igihe gito The Jerusalem Post itangaje ko ifite amakuru y’uko ubutegetsi bwa Beijing bwahaye abanyeshuri b’Abashinwa biga mu mahanga gukora uko bashoboye bagakusanya amakuru yose yo mu bihuug bigamo.

Kuri iyi ngingo kandi, amakuru atangwa na The Jerusalem Post avuga ko abayobozi bo mu Bushinwa basabye abanyeshuri b’Abashinwa biga muri Israel gurikiranira hafi uko ibinyamakuru by’aho byandikaga ku mikino yiswe Winter Olympics iherutse kubera i Beijing hagati ya Mutarama na Gashyantare, 2022.

Hari inyandiko yafotorewe ku kirahure cya mudasobwa( screenshots) The Jerusalem Post iherutse kubona yerekana ikiganiro cyasabaga bariya banyeshuri gukora biriya.

Abashinwa biga mu mahanga baha Leta yabo amakuru bakoresheje cyane cyane urubuga nkoranyambaga rwitwa WeChat.

Leta nyinshi ku isi zivuga ko u Bushinwa ari igihugu gifitiye isi akamaro ariko ko batagombye kugishira amakenga!

WeChat ni bwoko ki?

WeChat ni urubuga nkoranyambuga rwakozwe n’Ikigo cy’Abashinwa kitwa Tencent. Yatangiye gukora mu mwaka wa 2011.

Nirwo rubuga nkoranyambaga rukora  ukwarwo rutifatanyije n’izindi kandi rufite abarukoresha benshi kurusha izindi ku isi.

Ibi kandi birumvikana kuko n’ubusanzwe u Bushinwa nicyo gihugu gituwe n’abantu benshi kurusha ibindi ku isi.

Imibare yo mu mwaka wa 2018 niyo yerekana ko WeChat ari yo ya mbere ku isi.

WeChat ikozwe k’uburyo ari ihuriro ry’akazi kose umuntu yakorera kuri murandasi.

Uretse kuba ari urubuga rw’ikoranabuhanga rufasha abantu kuganira, ifasha abantu kugura cyangwa kugurisha ibintu runaka, umwe akereka mugenzi we aho aherereye, abantu bagakorana inama bategeranye kandi buri wese areba undi, abantu bakayikiniraho video, kandi mugenzi wawe akakwereka aho aherereye adakoresheje Google Map.

Twabibutsa ko u Bushinwa bufite ikigo gikora nka Google bo bise Baïdu.

Amakuru avuga ko amakuru yose acishwa kuri uru rubuga nkoranyambaga asuzumwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version