Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Afurika Y’Epfo Yasabiwe Ibihano Kubera Gucumbikira ‘Abajenosideri’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Afurika Y’Epfo Yasabiwe Ibihano Kubera Gucumbikira ‘Abajenosideri’

Last updated: 09 June 2021 3:11 pm
Share
SHARE

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasigariye inkiko mpuzamahanga mpanabyaha, Serge Brammertz, yavuze ko bafite akazi gakomeye ko gushakisha abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko hari ibihugu byabimye ubufatanye.

Ni ikibazo yagejeje ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano, kuri uyu wa 8 Kamena, ubwo yagaragazaga imirimo barimo gukora muri ruriya rwego.

Brammertz yavuze ko bongereye imbaraga mu gushakisha abakekwaho ibyaha bya Jenoside, kandi zatanze umusaruro kuko zagejeje ku ifatwa rya Kabuga Felicien no kwemeza ko Bizimana Augustin wari minisitiri w’ingabo mu gihe cya jenoside, yaguye muri Congo.

Yavuze ko magingo aya bakomeje gukurikirana abahunze ubutabera, kandi ko hari icyizere ko umusaruro uzaboneka.

Yakomeje ati “Ariko inzitizi y’ibanze dufite ni ukutabona ubufatanye bw’ibihugu binyamuryango. Muri make, ibihugu bimwe ntabwo birimo kubahiriza inshingano mpuzamahanga bifite, bigatuma ibiro byanjye bitabasha gufasha abashakishwa.”

Yahise atanga urugero rw’uburyo mu mezi atandatu ashize, yamenyesheje akanama gashinzwe umutekano ko Fulgence Kayishema ushakishwa n’ubutabera akomeje kwihishahisha muri Afurika y’Epfo. Icyo gihugu ngo cyakomeje kwinangira ku bijyanye n’ubufatanye cyasabwe.

Brammertz yakomeje ati “Ikibabaje ni uko nta cyahindutse, nta ntambwe igaragara yatewe. Uko bimeze ubu ni uko ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo burimo gutanga ubutumwa ko igihugu cyabwo ari ubwihisho butekanye by’abajenosideri bahunze ubutabera.”

“Uruhare rw’Akanama gashinzwe umutekano rurakenewe byihutirwa. Gukomeza kunanirwa kubahiriza ibyemezo by’aka kanama bigomba kugira ingaruka.”

Brammertz yavuze ko nubwo amaperereza menshi abangamirwa n’ubushake buke bw’igihugu, hari ayakomeje kugenda atanga umusaruro.

Magingo aya iperereza rishyizweho mbaraga nyinshi ni iryo gufata Protais Mpiranya wayoboraga abasirikare barindaga Perezida Juvenal Habyarimana.

Uretse abakekwaho uruhare muri Jenoside, Afurika y’Epfo inacumbikiye abantu benshi bashakishwa n’u Rwanda kubera ibyaha by’iterabwoba bakekwaho.

Abandi bihisheyo barimo nka Kayumba Nyamwasa, ushakishwa ku byaha bitandukanye.

TAGGED:Afurika y'EpfofeaturedJenosideKabuga FelicienMpiranyaSerge Brammertz
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Yataye Muri Yombi Abasore Batatu Bafite Ibilo 12 By’Urumogi
Next Article Ibimenyetso Byose Bigaragaza Ko Me Bukuru Ntwali Yiyahuye – RIB
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Macron Mu Ihurizo Ryo Kubona Minisitiri W’Intebe Uhamye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?