Perezida Paul Kagame yageze i Accra muri Ghana mu irahira rya Perezida mushya wa Ghana John Dramani Mahama hamwe na Visi Perezida Naana Jane Opoku-Agyemang.
Bimwe mu byo abo bagabo bavuga ko bazahangana nabyo ni uguhangana n’ingorane zirimo ruswa, ikigero cy’ubushomeri kiri hejuru, itumbagira ry’ibiciro n’ibindi.
Dramani Mahama w’imyaka 66 yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu bidasubirwaho ku wa 7, Ukuboza, 2024.
Asimbuye Nana Akufo-Addo warangije manda ebyiri.
Ghana iri mu bihugu by’intangarugero mu kwimakaza umuco wo guhererekanya ubutegetsi binyuze mu nzira za Demukarasi mu Karere k’Afurika y’Uburengerazuba kazahajwe naza Coup d’etats n’imitwe y’iterabwoba n’ibindi.