Afurika Y’Epfo Yatanze Icyizere Kuri Viza Zikomeje Kugorana Ku Banyarwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo Naledi Pandor yatanze icyizere ku izahuka ry’umubano w’ibihugu byombi wabaye mubi  bigatuma Abanyarwanda bashaka gukorera yo ingendo bibagora.

Minisitiri Pandor yari mu Rwanda mu nama mpuzamahanga y’iminsi ibiri, yahuzaga Ubumwe bwa Afurika (AU) n’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

Yabwiye Taarifa ko ibihugu byombi byashyizeho itsinda rihuriweho ryo gusesengura impungenge zihari kuri buri ruhande, rikazashyikiriza raporo  Minisitiri Pandor na mugenzi we w’u Rwanda Vincent Biruta mu gihe kiri imbere.

Yakomeje ati “Ndizera ko hazagera igihe ibihugu byombi byumva binyuzwe kubera ko dukorana neza mu rwego rwa politiki, dukorana neza mu miryango mpuzamahanga nk’Umuryango w’Abibumbye n’Ubumwe bwa Afurika, ndizera ko no hagati y’ibi bihugu, ubucuti buri hagati yanjye na Minisitiri Biruta kimwe na Perezida Kagame na Perezida Ramaphosa, buzatuma hagerwa ku bintu bikomeye mu bufatanye hagati y’ibihugu byombi.”

- Advertisement -

Muri Werurwe 2018 Perezida Cyril Ramaphosa yatanze icyizere ko ikibazo cy’Abanyarwanda bagorwaga no kubona viza zo kujya muri Afurika y’Epfo kigiye kuba amateka, nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame.

Icyo gihe yari mu Rwanda yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yasinyiwemo amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) .

Yashimangiye ko bigiye gukurikuranwa na ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo w’u Rwanda na Lindiwe Sisulu wa Afurika y’Epfo – bombi basimbuwe kuri iyo myanya – bakabitangira raporo.

Yakomeje ati “Barabikoraho batuzanire igisubizo, ubundi njye na Perezida Kagame tubikemure dushyira umukono ku byo aba badamu batuzanira ku meza. Niba mushaka kugira uwo mutera ibuye, azabe muri aba bashiki bacu beza. Bagiye gukemura iki kibazo, mugishyire mu gatebo k’ibyarangije gukemurwa.”

Icyakora kuva icyo gihe kugeza ubu(nyuma y’imyaka isaga itatu), ntabwo birakemuka.

Kuva muri Werurwe 2014 Afurika y’Epfo yahagaritse by’agateganyo Visa zahabwaga Abanyarwanda berekeza muri icyo gihugu bakoresheje pasiporo zisanzwe.

Muri icyo gihe Afurika y’Epfo yanirukanye abadipolomate batatu b’u Rwanda, narwo rwirukana batandatu ba Afurika y’Epfo i Kigali.

Icyo gihe u Rwanda rwashinjaga Afurika y’Epfo gucumbikira abari inyuma y’ibikorwa byo gutera ibisasu mu Rwanda bigahitana inzirakarengane, Afurika y’Epfo igashinja abadipolomate kuba inyuma y’igitero cyagabwe ku rugo rwa Kayumba Nyamwasa washize RNC, uba muri icyo gihugu.

Nyuma hagiye hageragezwa Ibiganiro byo kuzahura umubano, ariko ugasanga Abanyafurika y’Epfo baza mu Rwanda mu buryo bworoshye ariko Abanyarwanda bashaka kujyayo bo bikagorana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version