Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 21 August 2025 8:44 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Mamoud Ali Youssouf.Ifoto: Afrol.com.
SHARE

Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe Mamoud Ali Youssouf yatangaje ko i Addis Ababa ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango hari gushyirwaho ubunyamabanga bwihariye bwo guherekeza isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na DRC azasinyirwa i Washington mu buryo bwuzuye vuba aha.

Radio Okapi yatangaje ko uyu mudipolomate ukomoka muri Djibouti yabitangarije i Yokohama mu Buyapani aho yagiye mu Nama mpuzamahanga ihuza Afurika n’Ubuyapani iba buri myaka itatu bita TICAD.

Ni inama kandi u Rwanda rwitabiriye ubu rukaba ruhagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Amb.Olivier Patrick Nduhungirehe.

Mamoud Ali Youssouf yabwiye Minisitiri w’Intebe wa DRC Judith Suminwa ko hari ubunyamabanga bwihariye bwa Afurika yunze ubumwe buzashingwa gukurikirana neza uko buri ruhande- hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo- ruzakurikiza ibikubiye mu masezerano ya Washington.

Buzakurikirana uruhande rwaba rubigendamo biguru ntege, barebe n’ibibura ngo ibikenewe byose ngo akorwe uko yagenwe, biboneke.

Leta zunze ubumwe z’Amerika, k’ubufatanye na Qatar, nizo muhuza hagati ya Kigali na Kinshasa, ibintu byari byarananiranye ku bindi bihugu byose byabigerageje birimo n’Ubufaransa.

Youssouf yagize ati: “Umuryango w’Afurika yunze ubumwe washyizeho ubunyamabanga bushinzwe kureba uko ibintu biri gukorwa ngo ibyemejwe mu rugendo rugana ku mahoro bigerweho. Ni ibintu dukurikirana ngo turebe niba n’ibyemejwe no muri SADC bikurikizwa kugeza ubu”.

Hagati aho, Afurika yunze ubumwe isanzwe yarashyizeho itsinda ry’abahuza kuri iki kibazo bayobowe na Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé.

Abo ni Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, Mokgweetsi Masisi wayoboye Botswana, Cathérine Samba-Panza wayoboye Repubulika ya Centrafrique na Sahle-Work Zewde wayoboye Ethiopia.

Ku byerekeye uruhare Afurika yunze ubumwe igira mu gutuma amasezerano y’i Doha muri Qatar hagati ya AFC/M23 na Leta ya Kinshasa agerwaho, Mamoud Ali Youssouf yavuze ko ibyo nabyo babikurikiranira hafi.

Avuga ko Umuryango ayoboye ari umwe mu yindi yashyizeho Komite zo gukurikirana uko nabyo byifashe.

Yemeza ko babikurikiranira hafi kuva byatangira, akungamo ko icyo badashaka ari uko hakomeza kubaho ibiganiro by’urudaca bitagira icyo bitanga gifatika.

Kuri we, igikenewe ni uko habaho uburyo nyabwo butuma impande zihanganye zizerana, zikarambika intwaro hasi hanyuma hagakurikiraho kurema no gukurikiza gahunda zatuma amahoro arambye agaruka mu Burasirazuba bwa DRC.

Tariki 09, Nyakanga, 2025 nibwo Perezida wa Amerika Donald Trump yakiriye abayobozi mu bubanyi n’amahanga ba DRC n’u Rwanda bari bamaze gusinya ariya masezerano.

Icyo gihe, mu Biro bye yahatangarije ko mu gihe kiri imbere Abakuru b’u Rwanda na DRC ari bo bazasinya mu buryo budakuka ayo masezerano, bari kumwe na we hanyuma agahita ahinduka amasezerano mpuzamahanga agomba gukurikizwa.

TAGGED:AmahangaAmasezeranoAmerikaCongoDRCfeaturedNduhungireheRwandaUbubanyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?