Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Afurika Yunze Ubumwe Ntiyumva Kimwe Uko Ibibera Muri Tchad Byakemurwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Afurika Yunze Ubumwe Ntiyumva Kimwe Uko Ibibera Muri Tchad Byakemurwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 May 2021 4:56 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’uko inama yagombaga guhuza abagize Akanama gashinzwe umutekano mu Muryango w’Afurika Yunze ngo bige ku bibazo bya Tchad isubitswe kenshi, kuri uyu wa Gatanu yateranye.

Ni Inama ikomeye kuko ibihugu byose uko ari 15 bigize kariya nama bigomba kuba biyirimo kandi bikagira ibyo byemeza ku mwanzuro wafatirwa ibibera muri Tchad nta na kimwe cyifashe.

Ikibazo gihari kugeza ubu ni uko abagize kariya kanama bose batumva kimwe uko ibibazo bya Tchad byakemurwa.
Abenshi bumva ko ibyiza ari uko akanama ka gisirikare kayoboye Tchad muri iki gihe kahabwa umwanya kandi kagaherekezwa muri iyi nzibacyuho y’amezi 18.

Ku rundi ruhande hari abavuga ko ihame ry’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe ry’uko igihugu gikorewemo coup d’état kigomba guhagarikwa mu muryango, rigomba gukurikizwa, bityo Tchad ikaba ihawe akato.

Kubera ko iki kibazo cyabaye ingorabahizi ku bagize kariya kanama bakananirwa kubyumvikanaho, byabaye ngombwa ko hategurwa itsinda rijyayo  N’Djamena kureba uko ibintu byifashe rikazatanga raparo.

Raporo kariya kanama kazanye rero isaba ko ibihugu byose bigize Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe byashyigikira Tchad mu bihe irimo, ikabanza kwivana mu bibazo nyuma hazabaho amatora.

Abashyigikiye ko Tchad iherekezwa mu bihe irimo bavuga ko kuyikomanyiriza byaba ari ukuyitererana kandi isanzwe ari indashyikirwa mu guhangana n’iterabwoba rikorwa n’imitwe y’abarwanyi bakorera mu gace Sahel.

Abatabishaka bavuga ko byaba ari ukwica ihame ryemejwe n’uriya muryango, bakavuga ko Tchad itagombye kuba umwihariko.

Radio France Internationale ivuga ko uko bimeze kose ariko abari batsinde muri izi mpaka ni abashyigikiye ko Tchad iherekezwa kuko n’ubundi mu gutorera icyemezo runaka harebwa abafite ubwiganze.

TAGGED:AfurikaIbihuguIngaboSahelTchadUmuryango
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yasabye Abacamanza Guca Ukubiri Na Ruswa
Next Article Abakunda Basketball Bagiye Kureba BAL Kuri Canal +
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Abana Bafite Ubumuga Baracyahishwa Mu Ngo

UN Yemeza Ko Nta Nzara ‘Ikomeye’ Ikiri Muri Gaza

Umunya Iraq Wahoze Ari Impunzi Yatorewe Kuyobora UNHCR

Rusizi: Hafatiwe Uvugwaho Gusiga Yishe Sewabo Wagaba i Rulindo

Abavoka Basaba Ruswa Batokoza Ubutabera- Mukantaganzwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Guinée-Bissau: Inshuti Y’Uwahoze Ari Perezida Yafatiwe Mu Ndege Afite Ivarisi Yuzuye Amafaranga

M23 Yemeye Kuva Muri Uvira Ariko Igira Ibyo Isaba…

MINAGRI Yemeje Urwego Rwemerewe Kwita Ku Mbuto

Ruhango: Bakurikiranyweho Kwica Urubozo Uwo Bafitanye Isano

Tshisekedi Arashaka Ubufasha Bwa Gisirikare Bwa Angola

You Might Also Like

Mu mahanga

Amerika Yagabye Igitero Muri Syria

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

U Burundi Bwamaze Kwegeranya Ingabo Ku Mupaka Busangiye N’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Uburundi Buvuga Ko Nibiba Ngombwa Buzarwana N’u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Umuryango Africa’s Business Heroes Urateganya Kwigisha Guhanga Imishinga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?