Agace Karekare Ka Tour Du Rwanda 16 Katangiye

Abasiganwa ku magare 74 nibo bahagurutse mu Rukomo mu Karere ka Gicumbi bagana mu Karere ka Kayonza, aho bari burangirize agace ka karindwi. Ni intera ndende mu zasiganwe zose muri iyi Tour du Rwanda  kubera ko ireshya na kilometero 158.

Aka gace katangiye saa tanu n’iminota itanu.

Abasiganwa bararangiriza urugendo rwabo ku kigo cy’urubyiruko cya Kayonza.

Abanyamakuru bakurikiranye iri rushanwa bavuga ko n’ubwo iyi ntera ari ndende ari ko itavunanye kuko ahantu hanini bagenda ari ahatambika.

- Advertisement -

Ni agace kari butume byibura baruhuka kuko agace ka gatandatu ko kuva i Musanze ukaza i Kigali ukazamuka kwa Mutwe mbere yo kuzamuka Mont Kigali kasizemo benshi imvune.

Aka gace katwawe n’Umwongereza Joseph Blackmore ukinira ikipe yo muri Israel yitwa Israel Prem Tech.

Abanyarwanda bo bamaze kwemera ko batazatsinsda iyi Tour du Rwanda gusa ngo bafite icyizere cy’uko ‘hari agace bazatwara’.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version