Perezida Tshisekedi Agiye Gushimira Luvumbu

Héritier Luvumbu Nzinga uherutse gutandukana na Rayon Sports kubera gukora ikimenyetso cya Politiki kandi ari umukinnyi, ari hafi guhura na Perezida  Tshisekedi akamushimira.

Ibi ni ibyatangajwe na Perezida ubwe mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu minsi ishize.

Tariki ya 13 Gashyantare 2024, ni bwo FERWAFA ryatangaje ko ihagaritse Umunye-Congo, Héritier Luvumbu Nzinga mu bikorwa byose by’umupira w’Amaguru mu Rwanda mu gihe cy’amezi atandatu.

Impamvu yari uko yakoze ibimenyetso bya Politiki akabivanga n’umupira w’amaguru kandi bibuzwa n’amabwiriza agenga amarushanwa yose ya FERWAFA.

- Kwmamaza -
Luvumbu yari umwe mu bakinnyi bakunzwe mu Rwanda

Bidatinze na Rayon Sports yahise itandukana nawe, amasezerano araseswa.

Luvumbu yasubiye iwabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi Congo yakirwa  na Minisitiri wa Siporo muri iki gihugu, Kaburo.

Nyuma yo kugera mu gihugu cye cy’amavuko, ikipe ya AS Vita Club yahise ivuga ko imuhaye ikaze mu gihe cyose yakwifuza kuyikinira.

Icyo gihe kandi yakiriwe n’abayobozi batandukanye barimo na Minisitiri wa Siporo muri DRC.

Ku wa Gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2024, mu kiganiro cyayobowe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo akaba na Minisitiri Ushinzwe Itumanaho n’Itangazamakuru muri iki gihugu, Patrick Muyaya, Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yavuze ko igihugu ayoboye kizafasha Luvumbu.

Ati: “Twaravuganye. Naramushimiye kandi nijeje ko nzamwakira imbonankubone nkamuha icyubahiro mu izina rya Repubulika.”

Perezida avuga ko yahamagaye Umuyobozi wa V. Club, Mamadou Diaby asabira Luvumbu akazi.

Ati “Naramubwiye nti ntumpakanire. Nibiba ngombwa ko ari njye uzajya umwishyura, nzishyura, niba ari Leta igomba kwishyura, icyo si ikibazo. Ariko uriya musirikare w’indatsimburwa witangiye Repubulika, ugomba kumuha umwanya muri V. Club. Ibyo kuba imyanya yose yuzuye, simbizi, sinshaka no kubimenya.”

Perezida Tshisekedi  avuga Perezida wa V. Club yamusubije ko n’ubundi Luvumbu yigeze gukinira iyi kipe ndetse bamufata nk’umwana waba agarutse iwabo.

Ati “Ntimugire rero impungenge ku birebana n’akazi, Luvumbu aragafite.”

Perezida Tshisekedi yavuze  ko azabonana  na Luvumbu akamushimira amaso ku maso, akanamushyikiriza ishimwe mu izina ry’Igihugu.

Andi makuru avuga ko uyu mukinnyi ashobora kuba yarahawe $50,000 by’ishimwe kuko bamufata nk’uwitangiye igihugu cye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version