Agahinda K’Abana Bagirwa Abasirikare

Kuba umwana utagira abantu bakuru bamukunda ni akaga. Abana bagirwa abasirikare bahura n’akaga gakomeye karimo kwiga kwica, ubusambanyi, kuneka, gusahura n’ibindi.

Hari imibare ibyerekana:

1.Abana babarirwa mu bihumbi bashyizwe mu mitwe ya gisirikare. Muri 2019 honyine abana 7,740 bashyizwe mu mitwe yitwara gisirikare, bamwe muri bo bari bafite imyaka itandatu y’amavuko.

2.Ibihugu bifitea abana benshi bakoreshwa imirimo ya gisirikare ni  Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, Yemen, Sudani y’Epfo, Somalia na Syria. Muri rusange iki kibazo kiri mu bihugu 14.

- Advertisement -

3.Abana bakoreshwa akazi kabi karimo no kuba maneko, gusahura, kuba abakozi bo mu ngo z’abasirikare, abakobwa bakagirwa abagore imburagihe n’ibindi.

4.Abana b’abakobwa nabo bahabwa imbunda bakigishwa kwica. Abenshi biganje muri Afghanistan, Colombia, Central African Republic, Nigeria, South Sudan, Syria na  Yemen.

5. Abana bose bashyirwa mu barwanyi ku ngufu z’abarwanyi bakuru, ababyeyi babo cyangwa abanyapolitiki, cyangwa kubaho batiga.

6. Kubona intambara umuntu akiri muto bimugiraho ingaruka ubuzima bwe bwose, agahungabana.

7.Ibihugu 170 nibyo byasinye amasezerano yo kurinda abana kujya mu mitwe ya gisirikare ariko ibirenga 14 ntibiyakurikiza uko byayasinye.

8. Iyo abana bigeze kujya mu mitwe ya gisirikare badafashijwe kubaho neza bakuze, bashobora gusubira mu yindi mitwe ya gisirikare.

Ivomo: Reuters

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version