Agahinda K’Ingabo Za Israel Kubera Intambara Z’Urudaca

Kuva Israel yabona ubwigenge mu mwaka wa 1948 kugeza n’ubu ntiramara imyaka icumi itari mu ntambara. Byatumye abasirikare bayo baba bamwe mu bafite ihungabana kurusha abandi ku isi.

Ikirushijeho kubizambya ni uko n’uburyo buhari bwo kubasana imitima ari bucye kandi nkene.

Agahinda kabo kamaze gufata intera k’uburyo hari bamwe bamugariye ku rugamba hisemo kwiyahura abandi bikorera iyicarubozo.

The Jerusalem Post ( ikinyamakuru gikomeye kurusha ibindi muri Israel) yanditse ko hari umwe mu bamugariye ku rugamba uherutse kwisukaho lisansi ngo yitwike ariko ishami rya Polisi ya Israel rishinzwe kuzimya inkongi rirabimubuza.

- Advertisement -
Yari agiye kwiyahura Polisi irahagoboka

Nyuma yajyanywe mu bitaro byitwa Magen David Adom Hospital ngo yitabweho.

Uyu we yagize amahirwe( niba ari ko byakwitwa) mu gihe hari mugenzi we muri Mata( 2021)witwaga Itzik Saidian witwikiye imbere y’ishami rya Minisiteri y’ingabo rishinzwe kwita ku bamugariye ku rugamba, arashya arakongoka.

Iri shami riherereye ahitwa Petah Tikva.

Kimwe mu bibabaza abahoze ari ingabo za Israel ni uko no kwemerwa ko wahoze uri umusirikare wayo ukaba waramugariye ku rugamba bifata igihe kirekire.

Ndetse ngo n’imyaka myinshi irashira ukibikurikirana.

Wa musirikare witwa Saidian yari yaritwitse kera ntiyapfa ahubwo atakaza ubwenge igihe kirekire(coma) aza gukanguka muri Mutarama, 2021.

Nyuma yakomeje kurwana n’urupfu ariko ruza kumuganza muri Mata, 2021 aratabaruka.

Inkuru y’urupfu rwe yabyukije ibitekerezo bya benshi mu basirikare bamugariye ku rugamba batangira kwigaragambya bavuga ko igihugu cyabo bakunze bakemera kugitakariza ingingo abandi ubuzima bukahasigara kibafata nabi.

Byatumye Minisitiri w’ingabo wigeze no kuba umugaba wazo witwa Lt Gen Benny Gantz atangira ubukangurambaga n’ubuvuzi kuri bariya basirikare bise  Soul Reforms.

‘Soul’ ni ijambo ry’Icyongereza rivuga Roho n’aho ‘reforms’ bivuga amavugurura.

Abasirikare ba Israel babana n’ihungabana ryo mu mutwe rikunze guterwa n’amage umuntu aba yarahuye nayo harimo n’intambara.

Iri hungabana abahanga mu buzima bwo mu mutwe n’indwara z’aho baryita Post-Traumatic Stress Disorder (PTSD).

Muri iki gihe Leta ya Israel yashyizeho umurongo ukora amasaha 24 mu minsi irindwi aho abasirikare bafite biriya bibazo bahamagara bagahabwa ubufasha.

Hubatswe n’inzu bahererwamo inama n’ihumure ariko nanone bagafashwa mu rwego rw’imari n’ubukungu.

Ibi ariko ntibishimisha ingabo za Israel zamugariye ku rugamba kuko ngo zigisuzugurwa , ntizitegwe amatwi igihe cyose zigiye kwaka ubufasha.

73% by’ababajijwe ibisubizo byabo bigatangazwa muri raporo yose State Comptroller’s Report bavuga ko basuzugurwa n’abagombye kubitaho.

Aka  gasuzuguro katumye mu Ukuboza, 2021 undi musirikare witwa Itzik Chen yiyahura kubera ko yari amaze igihe asiragira ku Biro bishinzwe kwandika abasirikare bafite ibibazo byo mu mutwe ariko bakanga kumwakira.

Yari umusirikare wa Israel wamugariye mu ntambara iki gihugu cyarwanye na Hezbollah muri Lebanon.

Israel ifite abanzi bayizengurutse barimo Hezbollah mu Majyaruguru, Iran  mu Burasirazuba no mu gice cy’Uburengerazuba hari Palestine ifashwa na Hamas, noneho hakaza n’umwanzi w’iki gihugu bivugwa ko ari we ukomeye kurusha abandi witwa Iran.

Ni igihugu gito mu buso ariko gifite ijambo rikomeye ku isi
Yabonye ubwigenge mu mwaka wa 1948

Ibi bituma Israel ihora mu ntambara z’urudaca zituma abasirikare bayo bamugara abandi bakahasiga ubuzima kandi ku bwinshi.

Abasirikare b’iki gihugu bahora mu ntambara zo kukirinda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version