Nshuti Gatwa: Umunyarwanda Wa Mbere Uzakina Muri Filime Z’Uruhererekane Za BBC

Amakuru yatangajwe na BBC aravuga ko Umunya Ecosse ufite inkomoko mu Rwanda witwa Nshuti Gatwa usanzwe ari umunyarwenya yemejwe ko ari we uzakina ari umukinnyi w’imena muri filimi z’uruhererekane zamamaye mu Bwongereza no muri Ecosse zitwa Doctor Who.

Uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko niwe mugabo w’Umwirabura wa mbere uzaba akinnye ari we mukinnyi w’imena muri Doctor Who.

Uyu mwanya awusimbuyeho umukinnyi wa filimi w’icyamamare witwa Jodie Whittaker.

Icyakora mu mezi macye ashize uyu mwanya wari wakinwaga na Lashana Lynch.

- Advertisement -

Ni filimi z’uruhererekane zakinwe guhera mu myaka 60 ishize.

Filimi z’uruhererekane za ziswe Dr Who zitambuka kuri BBC guhera mu mwaka wa 1963.

Umukinnyi w’ibanze muri iyi filimi aba ari intwari yaje ari ikimanuka iturutse mu ijuru ariko igamije gutabara abari mu kaga.

Umugore wa mbere wakinnye muri izi filimi ni Jodie Wittaker, watangiye kuzikinamo mu mwaka wa 2017.

Kuva zatangira kugeza ubu, zimaze gukinwamo n’abantu barenga 30.

Ubwo yari mu Rwanda mu mwaka wa 2019

Nshuti Gatwa ni umuhungu wa Prof Tharcisse Gatwa uyu akaba ari umwarimu wa Tewolojiya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version