Agahinda Ko Kurerwa N’Umubyeyi Ufite Uburwayi Bwo Mu Mutwe BUKOMEYE

Cute sad cartoon black children portraits. African American boy isolated vector illustration. Afro character vector.

Impanuka ya mbere umuntu ahura nayo kandi bikarangira imuhitanye ni ukuvuka. Ibi ni rusange ku bantu bose ariko ku bana bavuka bagasanga hari umwe mu babyeyi ufite uburwayi bwo mu mutwe bukomeye, byo ni akandi kaga bahura nako hakiri kare cyane…

Iki gihirahiro gitangira bakiri bato kuko batabona uburere busanzwe butangwa n’abandi babyeyi, na bagenzi babo ntibabure kubannyega bababwira ko umwe mu babyeyi arwaye mu mutwe( hari abavuga ko yasaze).

Iyo umwana wavukiye agakurira muri iriya mimerere amaze guca akenge, atangira kumva ko ari we wabaye nyirabayazana w’ibibazo umwe mu babyeyi be afite, ibi hari ubwo bituma uwo mwana ahitamo gukora uko ashoboye kose ngo abe ari we ukora inshingano z’uwo mubyeyi we ufite uburwayi bwo mu mutwe.

Mu gihe ataragera ku myaka yo kuba yafata uriya mwanzuro, umwana wakuze muri iriya mimerere aba yarakuze yigunga, benewabo n’abaturanyi bamuha akato.

- Advertisement -

Hari n’ubwo bariya bana nabo barwara mu mutwe kubera gukurira mu gihirahiro no guhabwa akato kandi bari bagikeneye kwitabwaho nk’abandi bana.

Ni ngombwa kwibuka ko uburwayi bwo mu mutwe burutanwa mu bukana.

Iyi nyandiko irasuzuma ingaruka ziba ku muntu wakuriye mu muryango urimo umubyeyi(cyangwa ababyeyi) ufite uburwayi bwo mu mutwe BUKOMEYE.

Ni izihe ngorane umuntu wakuriye mu muryango urimo umubyeyi ufite uburwayi bwo mu mutwe bukomeye ahura nazo?

Umwana atangira kumenya ko hari ibintu agomba kwitaho mu bimukikije agize byibura imyaka itanu.

Hari abashobora gutinda, ariko muri rusange ni iyo myaka bitangiriraho.

Aha nibwo abana baba biga mu mashuri y’incuke baba batangiye kugira ubwonko bufite ubushobozi bwabafasha kujya no mu  mashuri abanza.

Ku myaka itanu rero, umwana wavutse agasanga hari umwe mu babyeyi be ufite uburwayi bukomeye bwo mu mutwe, atangira kumenya ko burya atameze nk’abandi, ko burya iwabo hari umuntu witwa Papa cyangwa Mama’ ufite imyitwarire idasanzwe mu bandi, mbese w’umurwayi.

Atangira kumva ko ari ikibazo kuri bagenzi  be kandi ntaba afite ubushobozi bwo kwiyumvisha ko ibibazo Papa cyangwa Mama afite ari uburwayi.

Hari abarwayi babwiye abashakashatsi bo muri Suède ko uburwayi bw’umwe mu babyeyi babo byatambamiye imishyikirano bagombaga kugirana, iyi ikaba ari imishyikirano isanzwe iranga abana n’ababyeyi nko gukina, kuganira n’ibindi.

Ubuhamya bwa bariya barwayi bwemeza ko gukurira mu mimerere nk’iriya byatumye bumva bagomba kuba ari bo biyitaho, kuko babonaga ko umubyeyi wabo atabikora nk’uko byabifuza.

Ikindi abana nka bariya bagomba kwihanganira ni ukubika amakuru y’uko umwe mu babyeyi babo arwaye, bakirinda kubibwira abandi no kubyemera mu ruhame kandi bazi neza ko bitinde cyangwa bitebuke, bizigaragaza.

Ni nko gutwika inzu ugahisha umwotsi!

Babihisha banga ko bagenzi babo bazabaha urwa amenyo n’akato kajyana narwo.

Ntabwo abana bafite umubyeyi urwaye bikomeye mu mutwe bajya bumva batekanye.

Bahorana ubwoba bw’uko uwo mubyeyi yabagirira nabi cyangwa nawe akigirira nabi kandi baba bakimufata nka Papa cyangwa Mama.

Muri rusange abana bafite ababyeyi cyangwa umwe mu babyeyi ufite uburwayi bukomeye bwo mu mutwe, nawe akura afite ibyago byo kuzahungabana mu mutwe.

Akeneye kwitabwaho…

Abana aho bava bakagera bakeneye kwerekwa urukundo

Kubera ko umwana wakuriye mu muryango nk’uriya akura yumva yarateranywe, ni iby’agaciro ko hagira umuntu umwitaho akamwereka ko afite agaciro kandi kandi ko ari umwana nk’abandi.

Abaturanyi, abantu bakuru mu muryango, abarimu n’inshuti z ‘umuryango ni abantu b’agaciro mu kongera kugarurira icyizere umwana wabuze urukundo rw’ababyeyi be kubera uburwayi bwo mu mutwe bukomeye.

Hari ikindi kibabaza abana nka bariya: Kubona umubyeyi we ahora ajyanwa kwa muganga…

Umwana utaraca akange ngo asobanukirwe icyo uburwayi bwo mu mutwe ari cyo, ahora yibaza impamvu Se cyangwa Nyina ahora ajyanwa kwa muganga.

Aba yumva yahabwa ibisobanuro by’icyabaye ariko ntabone ubimuha.

Ikinyamakuru Psychology Today kivuga ko ibi bituma bariya bana bigunga ndetse byatinda bakazarwara indwara y’agahinda gakabije, iyi ndwara kandi hari ubwo iganisha ku kwiyahura.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version