Nicolas Sarkozy Wayoboye u Bufaransa Yakatiwe Gufungwa Umwaka Umwe

Urukiko rw’i Paris rwakatiye Nicolas Sarkozy gufungwa umwaka umwe, nyuma yo kumuhamya ibyaha byo gukoresha amafaranga y’umurengera ubwo yiyamamarizaga gukomeza kuyobora u Bufaransa mu 2012, ariko agatsindwa na François Hollande.

Urukiko rwafashe iki cyemezo kuri uyu wa Kane, mu gihe mu mezi atandatu ashize nabwo Sarkozy w’imyaka 66 yahawe ikindi gifungo cy’umwaka umwe, mu rubanza yaregwagamo ibyaha bya ruswa.

Yahamijwe ko mu guhatanira gukomeza kuyobora u Bufaransa nubwo bitamuhiriye, yakoresheje amafaranga yenda gukuba kabiri miliyoni 22.5 z’amayero zateganywaga n’itegeko nk’umubare ntarengwa.

Ayo mafaranga ngo yakoreshwaga mu gutegura ibikorwa byo kwiyamamaza, ubundi aza guha akazi Bygmalion nk’igishinzwe ibikorwa bye.

- Advertisement -

Icyo kigo cyashinjwe ko cyagendaga gitanga inyemezabwishyu zidahuye n’ukuri, hagamijwe guhishira ikiguzi nyayo cy’ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Umucamanza yahamije Sarkozy ko yari abizi neza ko abashinzwe kumwamamaza barimo kurenza ingano y’amafaranga yateganyijwe n’itegeko, ariko ntiyafata umwanya ngo abikurikirane.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko yahanishwa igifungo cy’amezi atandatu muri gereza n’andi mezi atandatu asubitse, n’ihazabu y’amayero 3,750.

Mu cyemezo cy’urukiko ariko ntabwo Sarkozy azafungwa, ahubwo rwamwemereye ko uriya mwaka ashobora kuwumara ari hanze.

Umunyamategeko Thierry Herzog wunganira Sarkozy yahise atangaza ko bazajuririra kiriya gihano. Ntabwo Sarkozy yari mu rukiko ubwo icyemezo cyatangazwaga.

Mu gihe urukiko mu bujurire rwakomeza kumuhamya icyaha, bivuze ko kiriya gihe Sarkozy yakimara iwe mu rugo, akambikwa igikomo gituma aho ari hagenzurwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version