Bafatiwe I Ngoma Bafite Frw 678,000 Y’Amakorano

Ku wa Kabiri nibwo Polisi y’u Rwanda yafatiye mu Murenge wa Mutenderi abagabo babiri bafite Frw 678 000 Polisi ivuga ko yasuzumye isanga ari amakorano. Umwe muri

Bafatiwe mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Mutenderi, Akagari ka Mutenderi, Umudugudu wa Torero.

Chief Inspector of Police ( CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko amakuru Polisi yahawe n’abaturage ari yo yayifashije mu kugenza bariya bantu kugeza bafashwe.

Nyuma yo kwishyura umucuruzi Frw 50 000 nibwo abaturage bagenzuye basanga ariya mafaranga ari amiganano.

- Advertisement -

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba Yagize ati: “ Uko ari babiri bagiye ku mukozi wa kimwe mu bigo bitanga serivisi zo kubitsa, kubikuza no kohereza amafaranga kuri telefoni. Umwe muri bo yamusabye kumushyirira amafaranga kuri konti ye ya telefoni, amubikiraho  amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50. Mu gihe yarimo kubara ayo mafaranga bari bamuhaye (inoti z’ibihumbi bibiri) yumva ni nk’ibipapuro agira amakenga arashishoza.”

CIP Hamdun Twizeyimana

CIP Twizeyimana avuga ko uwo mucuruzi nyuma yo gushishoza yahise abona ko ayo mafaranga ari amiganano ahita atabaza abantu baratabara.

Abaturage bahise bakurikira ba bantu barabafata bahita bahamagara Polisi.

Ngo abaturage bamaze gufata bariya bantu bahamagara Polisi ihageze irasuzuma isanga bariya bantu bafite igikapu kirimo inoti  nshya 38  z’ibihumbi bitanu,  (190,000FRW), harimo inoti nshya  219 z’ibihumbi bibiri(438,000FRW) ukongeraho bya bihumbi 50 bari bahaye umukozi w’isosiyete y’itumanaho

Bamaze gufatwa, bavuze ko ariya mafaranga bayahawe n’umuntu wo mu Mujyi wa Kigali bari bamaze kugurishaho amabuye y’agaciro.

Gusa Polisi yarasuzumye isanga nta byangombwa bafite bigaragaza ko bacuruza amabuye y’agaciro nta n’ikimenyetso kigaragaza ko bayagurishije koko.

Bafatiwe i Mutenderi

CIP Hamdun Twizeyimana     yashimye  abaturage bagize uruhare mu gutuma bariya bantu bafatwa ariko anabakangurira kuba maso bakirinda umuntu wese wabashuka, kandi bakajya bihutira gutanga amakuru.

Bariya bantu bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo kugira ngo hakorwe iperere.

Ikindi ni uko umwe muri bariya bantu yari asanzwe ashakishwa n’inzego z’umutekano acyekwaho icyaha cy’ubwambuzi bushukana.

Bivugwa ko undi bafatanywe inkiko zari ziherutse kumukatira igifungo cy’imyaka ibiri kubera ubucuruzi bwa magendu, umwaka umwe yarawufunzwe undi urasubikwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version