Agahomamunwa: Uko Mu Ruganda Rukora Inzoga Yitwa Huguka Hasa

Taarifa yabonye amafoto yerekana uko ahakorerwaga inzoga yitwa Huguka Ginger Drink hasa. Iyo urebye umwanda uhari haba mu bikoresho, mu nzu bikoreramo n’ahandi ukibuka ko iyo nzoga yanyobwaga n’Abanyarwanda, ubona ko gukurikirana uwayikoraga bifite ishingiro.

Uwayikoraga amaze iminsi mike atawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma y’amakuru zahawe y’uko iwe hari uruganda rukora inzoga ayinyoye agatakaza ubwenge n’imisusire kubera ko izahaza amaraso ye.

Iwe bahafatiye Litiro 10,144 z’inzoga Polisi na Rwanda FDA bavuga ko zitujuje ubuziranenge zitwa Huguka Ginger Drink.

Hakorerwaga n’iyitwa Agasusuruko.

- Advertisement -

Uwazengaga ni  umugabo w’imyaka 35 utuye mu Mudugudu wa Buriza, Akagari ka Kabuye Umurenge wa Jabana muri Gasabo.

Mu cyo yitaga uruganda, harimo ibidomoro by’ubururu binini bigaragaza umwanda mwinshi.

Abakozi bakoreshega imipira ikodota ibisukika, ni ukuvuga inzoga, bakayivana muri ibyo bidomoro, bakayishyira mu macupa.

Uretse kuba iyo nzoga uko bigaraga yanduye, ubusanzwe ntibyemewe ko ibinyobwa bisembuye bishyirwa mu macupa ya plastique.

Abantu banywa inzoga zitujuje ubuziranenge bavuga ko babiterwa n’uko zihendutse kandi bakaba barabaswe n’umusemburo k’uburyo batarara badasomye ku gatama.

N’ubwo babyemera batyo, inzoga zitujuje ubuziranenge ziba zirimo umwanda ugenda ukivanga n’amaraso bigatuma uzinywa abura ibyangombwa byubaka umubiri.

Ingaruka z’ako kanya ni uko asinda nabi agata ubwenge vuba ndetse akaba yakora ibyaha birimo kwica, gufata abagore ku ngufu, guhohotera abana, gukubita no gukomeretsa, kwigabiza iby’abandi abyita ibye n’ibindi.

Mu gihe kirambye, ziriya nzoga zituma ubwonko buzimenyera, uzinywa akananuka kuko aba atarya ibiryo byiza kandi bihagije kandi zituma amaraso acika amazi.

Uruhu rwe rurakanyarara, rukabura ikinyabutabire bita Sebum kirufasha kubika ibinure no gusohora amazi kugira ngo umubiri uhumeke n’uruhu ruhehere.

Bituma atangira kugaragara nk’umuntu ushaje kandi akiri muto.

Iyo bitinze ashobora gupfa bitewe no guturika k’umwijima n’impyiko biba bitagikora neza akazi ko kuvana imyanda mu maraso no mu nkari.

Izi ni zimwe mu mpamvu zituma abashinzwe ubuzima n’abashinzwe umutekano babuza abantu kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Amafoto y’uko uruganda rwa Huguka rusa:

Icupa rya Huguka rigipfundikiye
Umukozi akurura inzoga ayikura mu kidomoro ayishyira mu icupa
Bahasanze ikamyo itwara imyanda
Uburyo iyi nzoga ikorwa bigaragaza ko itujuje ubuziranenge
Kimwe mu bikoresho biri muri uru ruganda
Ibidomoro bashyiragamo inzoga zimaze kwengwa

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version