Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge, Rwanda Standards Board, kivuga ko abayobora ibigo mu mashuri ayo ari yo yose bagomba kumenya ko mu gikoni atari ahantu hasanzwe.
Ni ubutumwa iki kigo cyageneye abayobora ibigo by’amashuri yo mu Karere ka Burera mu bukangurambaga kiri gukora hirya no hino.
RSB ivuga ko mu rwego rwo kurinda abanyeshuri kurwara indwara ziterwa n’ibiryo byanduye, ari ngombwa ko abayobozi b’ibigo by’amashuri bamenya ko mu gikoni ‘hatinjirwa n’uwo ari we wese’.
Uwihaye Felistus ukora muri RSB avuga ko abakora mu gikoni badakwiye kwitera imibavu, badakwiye kwambara imiringa n’indi mitako kuko haba hari ibyago ko byakwanduza ibiribwa cyangwa iyo mitako ikaba yagwa mu biribwa bigenewe abanyeshuri.
Umukozi wo mu gikoni ntagomba kuba afite indwara nko gucibwamo, gukorora, ibicurane n’izindi nk’izo.
Amabwiriza y’ubuziranenge asaba abayobozi kujya bapimisha abakozi babo kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo bwifashe mbere y’uko batekera abantu.
Uwihaye ati: “ Umukozi urwaye inzoka cyangwa indi ndwara, ntaba akwiye gukorera mu gikoni ahubwo umukoresha we aba agomba kumwohereza nko kwasa inkwi cyangwa ahandi hatateza abantu akaga”.
Umukozi witemye urutoki cyangwa ufite ikindi gikomere ntakwiye kujya mu gikoni kuko icyo gisebe gishobora kwanduza uzarya ayo mafunguro.
Birakwiye kandi ko ahantu hatunganyirizwa ibiribwa haba hari umuriro, umwuka mwiza n’amazi bihagije.
Mu kwangiza imyanda yo mu gikoni, ni ngombwa ko bikorwa n’abantu babizi kugira ngo batangiza ibidukijije.
Ibikoresho byo mu gikoni bigomba kuba bikomeye, byoroshye gukorwa isuku kandi bidashobora gutora umugese.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera witwa Solina Mukamana asaba abayobora ibigo by’amashuri byo mu Karere ayobora kuzazirikana ubumenyi bahawe na RSB.
Abasaba kumva ko ubuzima bw’abanyeshuri buri mu biganza byabo.
Yavuze ko mu Karere ke hasanzwe ikibazo cy’amazi make kubera imiterere yako ariko akemeza ko hari imishinga yo kuyakwiza mu baturage, kandi ko uwo mushinga wamaze gutangizwa.
Amazi adahagije ni ikibazo ku mitegurirwe y’ibiribwa bityo ubuyobozi bwa Burera bukemeza ko kiri gushakirwa umuti urambye.
Mukamana Solina yabwiye itangazamakuru ko hari ubukangurambaga bukorerwa mu bigo byo mu Karere ayoboye bwo gusaba abakora mu gikoni kwitwararika.
Ashima ko ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda buharanira ko abanyeshuri barya amafunguro aboneye kandi ahagije.
U Rwanda rusanganywe gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri kugira ngo babone indyo itabatera ibibazo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi witwa Irere Claudette aherutse gutangaza ko iyi gahunda yatumye umubare w’abana bata ishuri ugabanuka, uw’abarisubiramo uriyongera.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutwura ubuziranange kiri mu bukangurambaga ku buziranenge bw’ibiribwa bihabwa abanyeshuri, bukazakorerwa mu turere 11 hirya no hino mu Ntara zitandukanye.
Mu munsi mpuzamahanga wahariwe gutsura ubuziranenge uherutse kwizihirizwa mu Karere ka Burera mu Murenge wa Nkumba, umuyobozi wa RSB Raymond Murenzi yanenze abatetsi bashyira petelori mu bishyimbo bibwira ko ivura abana inzoka.
Yavuze ko ababyibwira gutyo baba bibeshya kuko petelori ari ikinyabutabire gishobora kwangiza ubuzima bw’abana.