Polisi y’u Rwanda, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Rubavu, yafatanye umugabo w’imyaka 31 imifuka irimo ibiyobyabwenge by’urumogi rupima ibilo 53.
Uwo yafatiwe mu Mudugudu wa Kivu, Akagari ka Nengo mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uwo mugabo yafatiwe ku mupaka.
Polisi yasatse imodoka yari arimo imusangana icyo kiyobyabwenge.
SP Twizere Karekezi yagize ati: “Ubwo yari ageze ku mupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) abapolisi basatse imodoka yari atwaye basanga apakiye imifuka myinshi irimo urumogi rupima kg 57, ahita afatwa.”
Uwafashwe yabwiye Polisi cyari ikiraka yari yahawe n’umucuruzi wo mu Karere ka Rubavu, wari wamutumye kurukura i Goma akamuhemba Frw 100, 000 amaze kurumugezaho.
SP Karekezi yaburiye abacuruza bucuruza ibiyobyabwenge, ababwira ko amayeri bakoresha yatahuwe, ko ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage, Polisi itazabaha agahenge.
Uwafashwe yshyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akorerwe dosiye, haracyarimo gushakishwa uwo yari arushyiriye.
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uwahamijwe n’urukiko kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi no kubigurisha mu gihugu ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.