Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Aho Abatuye Umujyi Wa Muhanga Bakuraga Amazi Harakamye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Aho Abatuye Umujyi Wa Muhanga Bakuraga Amazi Harakamye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 December 2022 7:53 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Imihagurikire y’ikirere igiye gukamya burundu icyuzi cyahaga amazi abatuye umujyi wa Muhanga nk’uko bitanganzwa n’ubuyobozi bwa WASAC muri uriya mujyi uri mu yungirije Umurwa mukuru, Kigali.

Abatuye uyu  mujyi bavuga ko hashize amezi atatu izuba ryinshi riva, nta mvura ifatika igwa bikaba byarakamije amazi kandi ariyo imashini za WASAC ahanini zakururaga zikazanira abatuye Umujyi wa Muhanga amazi.

Igishanga cyakamye ni icyo bita Rugeramigozi.

Iki gishanga gihuza Umurenge wa Nyamabuye n’uwa Shyogwe yo mu Karere ka Muhanga.

Bagenzi bakorera UMUSEKE bavuga ko ubwo basuraga kiriya gishanga basanze amazi yaragabanutse kugeza kuri metero 10 ijya hasi.

Ibi byatumye n’abaroba batirirwa batera indobani mu mazi ahubwo  ngo amafi bayafatira imusozi.

Sematabaro Joseph uyobora WASAC muri kariya karere avuga ko impamvu zo kugabanuka kw’ariya mazi ari imindagurikire y’ikirere.

Ati: “Iki cyuzi cyaduhaga metero kibe zigera ku bihumbi 4, ubu uruganda rwa Gihuma rubasha kwakira m3 2500.”

Ibi bituma ayo mazi make ari yo basaranganya abatuye Umujyi wa Muhanga udasiba kwaguka.

Avuga ko mu rwego rwo kuyasaranganya byabaye ngombwa ko bashyiraho gahunda y’uko abaturage bavoma amazi ahagije, ashobora kubafasha mu minsi itatu.

Sematabaro avuga ko ikindi gituma abatuye Umujyi wa Muhanga batabona amazi ari uko n’ahari abahinga umuceri bayuhiza.

Amazi yaragabanutse ku rwego rwo hejuru

Hagati aho hatagize igikorwa ngo hashyirweho gahunda yo gusaranganya amazi abahinzi b’umuceri n’abatuye uyu Mujyi, asigaye muri iki cyuzi  cya Rugeramigozi ashobora azakama burundu.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga  buvuga ko buri kuganira na WASAC ndese n’ishyirahamwe rishinzwe gucunga amazi y’iki cyuzi umunsi ku munsi kugira ngo amazi ahari asaranganywe ku buryo bwiza

TAGGED:AbaturageAkarereAmazifeaturedMuhangaWASAC
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwaguze Indege Nini Yo Gutwara Imizigo
Next Article Jean Marie Vianney Gatabazi Yakuwe Muri Guverinoma
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?