Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Aho Padiri Alexis Kagame Ashyinguye Harangiritse
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Aho Padiri Alexis Kagame Ashyinguye Harangiritse

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 September 2022 6:55 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu bitabo byinshi yanditse uzasanga handimo izina Padiri Alexis Kagame. Icykora yahawe izina ry’icyubahiro rya Musenyiri kubera akamaro yagirije Kiliziya Gatulika n’u Rwanda muri rusange. Ku rundi ruhande ariko, imva Padiri Alexis Kagame yashyinguwemo mu Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo iri kwangirika k’’uburyo itabungabunzwe yazasenyuka kandi yaragiriye u Rwanda akamaro kanini.

Mu Bitabo byinshi yanditse, Padiri Kagame yagarutse ku murage w’amateka y’u Rwanda ndetse no ku ntekerezo (Philosophie)nyarwanda.

Alexis Kagame yavutse mu mwaka wa 1912. Yavukiye ahitwaga Kiyanza mu Buriza, ubu ni muri Rulindo.

Yatabarutse afite imyaka 69 y’amavuko. Nyuma gato y’urupfu rwe, yashyinguwe mu irimbi rusange ryo ku Kabutare, ubu ni muri Huye.

Ni irimbi ricungwa n’abafurere b’urukundo.

Icyakora iyo ubonye  uko imva ye imeze muri iki gihe, ubona ko yangiritse k’uburyo n’amagambo yari yanditseho yasibamye.

Kuri ubu imva ye yarangiritse imeraho n’ibyatsi, ndetse amagambo yari yanditseho arasibama.

Kuba imva y’umuntu w’ingirakamaro nka Padiri Alexis Kagame iri kwangirika birababaje.

Yari ingirakamaro ku Rwanda k’uburyo hari abadatinya kuvuga ko nta muhanga u Rwanda wigeze ubaho nkawe mu Banyarwanda bazwi kugeza ubu.

Birumvikana ko bamwe ari abahanga mu rwego runaka, ariko we yakomatanyaga ibintu byinshi akabimenya kandi ku rwego ruhanitse.

Padiri Bernardin Muzungu( nawe yari intiti ikomeye mu Rwanda) yavugaga ko kera akiri umunyeshuri wa Padiri Alexis Kagame muri Seminari yahoraga ababwira gusoma ibitabo no kwandika.

Iyi mva ikeneye kwitabwaho by’umwihariko

Frère Bizimana Simon, umwe mu bagize umuryango w’Abafurere b’Urukundo bacunga irimbi Padiri Kagame ashyinguyemo i Rulindo yabwiye IGIHE ko ibijyanye no kwita ku mva ya Musenyeri Alexis Kagame byabazwa Cathedrale ya Butare kuko yari Umupadiri wayo.

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, Philippe Rukamba we avuga ko ‘bagiye kureba’ uko iyo mva ya Musenyeri Alexis Kagame yakubakwa neza, ikanitabwaho.

Ati: “ Ni ukongera kuyikora igasa neza; hari n’abandi bapadiri batatu bahari, bikagira ukuntu bisa neza. Ni imva zakozwe kera, numvaga atari ngombwa kuzihindura zose ariko ni ugutuma nyine icya, ikagira isuku.”

Mu irimbi rya Kabutare aho Musenyeri Alexis Kagame ashyinguwe, hari izindi mva zikoze neza, bigaragaraga ko zitabwaho, ariko hari n’izishaje zititabwaho.

Yatangiye amashuri abanza mu 1925 mu Ishuri rya Leta Mbiligi Gatolika mu Ruhengeri, icyo gihe yari afite imyaka 13.

Yaharangije nyuma y’imyaka itatu mu 1928, asaba kujya mu Iseminari nto i Kabgayi mu Karere ka Muhanga mu 1929, aharangiriza mu 1933 akomereza mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda kugeza abaye umupadiri mu 1941.

Kubera ubuhanga bwe budasanzwe, yabaye inshuti ikomeye y’Umwami Mutara III Rudahigwa ndetse amwemerera gukusanya ibitekerezo by’Abiru ngo abyandikemo ibitabo.

Yabaye mu Nama y’Ubuyobozi bwa Ruanda-Urundi kuva muri 1956 kugeza kubwigenge bw’u Rwanda mu mwaka wa 1962.

Yigishije muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda guhera mu 1963, aba umwarimu w’amateka ya Afurika y’Iburasirazuba no hagati muri Kaminuza ya Lubumbashi.

Mu mwaka 1980, yagizwe igisonga cya Musenyeri muri Diyosezi ya Butare.

Papa Yohani Pawulo wa II niwe  wamugize ‘Musenyeri w’icyubahiro’ ku ya 4 Nyakanga 1981.

Alexis Kagame bari barise Père des Sciences Historiques Rwandaises cyangwa Se-mateka, yitabye Imana afite imyaka 69 azize indwara y’umutima.

Yaguye  mu bitaro by’i Nairobi muri Kenya aho yari yagiye kwivuza.

TAGGED:AmatekaImvaKagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kwita Izina Abana B’Ingagi: Umuhango Ukomoka Mu Muco W’Abanyarwanda
Next Article Bruce Melodie Noneho Aridegembya Mu Burundi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?