Abitabiriye imurikagurisha ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu rimurikirwamo ibikorerwa i Kigali n’ibikorerwa i Kampala riri kubera muri uyu Mujyi bavuga ko ubu bucuruzi bukwiye kugezwa ku rundi rwego, bukiyongera kandi bugasigasirwa kugira ngo burambe.
Bavuze kandi ko hari ibicuruzwa bimwe na bimwe bikwiye gusonerwa imisoro kugira ngo byoroshye ubwo bucuruzi.
Imurikagurisha Kampala-Kigali Expo rihuriza hamwe abacuruzi, abahanga mu ikoranabuhanga n’abakora mu by’ubuhanzi kugira ngo bungurane ibitekerezo by’uburyo imikoranire hagati y’impande zombi yanozwa kurushaho.
Uwavuze mu izina rya Ambasade y’u Rwanda i Kampala witwa Assistant Commissioner of Police Ismael Baguma yabwiye abaryitabiriye ko u Rwanda rufite politiki yo korohereza abashaka gucuruzanya narwo aho baba baturutse hose mu Karere ruherereyemo.
Baguma avuga ko rubikora binyuze mu gukuraho imbogamizi zishingiye ku misoro ku bintu runaka.
ACP Baguma ati: “ Iri murikagurisha rirenze ubucuruzi kuko ryerekana umubano usanzwe hagati y’abaturage b’ibihugu byombi. Ubucuruzi ntibushingiye gusa k’ukunguka ahubwo buhuza n’abantu, bagasangira ibibera iwabo, bakungurana ibitekerezo n’icyerekezo basangiye”.
Adonia Ayabare usanzwe ari Intumwa ihoraho ya Uganda mu Muryango w’Abibumbye nawe yunze mu rya Baguma avuga ko abitabiriye ririya murikagurisha bakwiye kuribonamo uburyo bwo kurushaho kubaka imikoranire hagati yabo.
The New Times yanditse ko Ayabare yabasabye kubaka imikoranire izaramba, ikaba imbarutso yo gukuraho imbogamizi mu bucuruzi kandi ikazaba uburyo bwo gutuma Kigali ikomeza gukorana na Kampala mu buryo burambye.
Mu mwaka wa 2023/2024 ibicuruzwa byinshi bikorerwa mu nganda zo mu Rwanda byoherejwe muri Uganda naho ibyo rwatumije muri aka Karere bituruka muri Tanzania.