Aho Tchad Yabikaga Intwaro Hahiye

Inkongi yibasiye ububiko bw’intwaro muri Tchad, iteza iturika rikomeye ryatangiye mu ijoro ryo ku wa Kabiri rigeza ku wa Gatatu tariki 19. Kamena 2024.

Guverinoma y’iki gihugu niyo yatangaje ko iyo nkongi yanaguyemo abantu icyenda abandi 46 barakomereka.

Inyubako yahiye yari yubatswe mu Murwa mukuru N’Djamena.

Nubwo bivugwa ko iriya nkongi yahitanye abantu icyenda, uyu mubare ushobora kwiyongera kubera ko abakomeretse ari benshi kandi barimo n’abakomeretse bikomeye.

Minisitiri w’ubuzima muri iki gihugu witwa Abdelmadjid Abderahim niwe wabitangaje.

Ibyavuye mu iperereza ry’ibanze bivuga ko iyo nkongi itaturutse ku bugizi bwa nabi nk’uko byemejwe na Abderaman Koulamallah, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma.

Iyo nkongi yabereye mu bubiko bw’intwaro buherereye ahitwa Goudji kandi iryo turika ryatigisaga inzu kugeza no mu birometero biri hagati ya bitandatu na birindwi nk’uko byasobanuwe na bamwe mu batangabuhamya baganiriye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP).

Televiziyo TV5 Monde yatangaje ko Perezida wa Tchad , Mahamat Idriss Déby Itno yohereje ubutumwa bwo kwifatanya mu kababaro n’imiryango yabuze ababo, bapfuye bazize iyo mpanuka.

Iperereza ku mpamvu nkuru zaba zateye iyo nkongi ryatangijwe.

 

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version