Taliki ya 02, Ukuboza, 2022, nibwo ikigo gicuruza telephone kitwa Tecno cyatangije ubufatanye n’ikigo cy’itumanaho Airtel-Rwanda. Bugamije kugeza ku Banyarwanda murandasi ihendutse na telefoni zigezweho.
Guhera mu ntangiriro z’Ukuboza, 2022 ahacururizwa telefoni za Tecno ndetse n’ahari amaduka ya Airtel service centers, hazajya hatangirwa murandasi y’ubuntu ingana na GB 5( zingana na megabytes 5000) zimara ukwezi, zikazahabwa umuntu wese uguze ubwoko ‘bwihariye’ bwa telefoni ya Tecno.
Murandasi ya GB 5 nirangira, uwo muntu akagura indi mu gihe cy’amezi atatu, uzahabwa inyongera ya 100%.
K’ubufatanye bwa Techno na Airtel, kuva taliki ya 23, Ukuboza,2022 kugera 3, Mutarama, 2023, hari igabanywa ry’ibiciro ku muntu wese uzagura telefoni za Tecno z’ubwoko bukurikira:
Uwaguze Camon 19 Pro ifite( 258 +8GB RAM) azagabanyirizwa Frw 15,000.
Uwaguze Camon 19 ifite 128 + 6GB ndetse n’uwaguze CAMON 19 ifite 128+4GB RAM bazagabanyirizwa Frw 10,000 n’aho uzagura Spark 9 series, azagabanyirizwa Frw 5000.
Ubufatanye hagati ya Tecno na Airtel buhuriranye na poromisiyo yiswe Blue Christmas izarangira Taliki 03, Mutarama, 2023.
Muri ubu bufatanye, umukiliya wese uguze smartphone imwe muzo mu bwoko bwa camon 19 series , spark 9 series cyangwa pop 6 series azahabwa impano zitandukanye zirimo utwuma two mu matwi ( earphones, ecouteurs) n’izindi mpano zirimo n’ibikapu.
Azahabwa kandi agapapuro kabugenewe (voucher) ko kwinjiza muri tombola aho abanyamahirwe bazatsindira ibihembo birimo kwishyurirwa gutembera i Dubai mu gihe k’iminsi itanu, bahabwe imashini imesa, bahabwe camon 19 ndetse na television nini ya pouce 43.
Sabuwera Grâce ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Airtel Rwanda avuga ko bishimiye gukorana na Tecno mu gufasha Abanyarwanda kurangiza umwaka bafite telefoni igezweho kandi bakayikoreshaho murandasi ihendutse.
Tecno yageze mu Rwanda mu mwaka wa2006. Kuva icyo gihe, yakoze byinshi mu kuzamura umubare w’abatunze telefoni zigezweho no mu gutuma bakoresha ikoranabuhanga.
Airtel yo yamamaye kuri byinshi birimo ikoranabuhanga mu guhanahana amafaranga ndetse no mu kugira murandasi yihuta kurusha izindi mu Rwanda.
Ni ngombwa kuzirikana kandi ko ifite na simcard zifasha abantu mu gutumana ho zihendutse ndetse zishobora no gukoresha murandasi y’igisekuru cya kane bita 4G.
Video y’uko byagenze: