Airtel Na Tecno Mu Bufatanye Bwo Kugeza Ku Banyarwanda Murandasi Ihendutse

Taliki ya 02, Ukuboza, 2022, nibwo ikigo gicuruza telephone kitwa Tecno  cyatangije ubufatanye n’ikigo cy’itumanaho Airtel-Rwanda. Bugamije kugeza ku Banyarwanda murandasi ihendutse na telefoni zigezweho.

Guhera mu ntangiriro z’Ukuboza, 2022 ahacururizwa telefoni za Tecno ndetse n’ahari amaduka ya Airtel service centers, hazajya hatangirwa murandasi y’ubuntu ingana na GB 5( zingana na megabytes 5000) zimara ukwezi, zikazahabwa umuntu wese uguze ubwoko ‘bwihariye’ bwa telefoni ya Tecno.

Murandasi ya GB 5 nirangira, uwo muntu akagura indi mu gihe cy’amezi atatu, uzahabwa inyongera ya 100%.

K’ubufatanye bwa Techno na Airtel, kuva taliki ya 23, Ukuboza,2022  kugera 3, Mutarama, 2023, hari igabanywa  ry’ibiciro ku muntu wese uzagura  telefoni za Tecno z’ubwoko bukurikira:

- Advertisement -

Uwaguze  Camon 19 Pro ifite( 258 +8GB RAM) azagabanyirizwa Frw 15,000.

Uwaguze Camon 19 ifite 128 + 6GB ndetse n’uwaguze  CAMON 19 ifite 128+4GB RAM bazagabanyirizwa Frw 10,000  n’aho uzagura Spark 9 series, azagabanyirizwa Frw  5000.

Ubufatanye hagati ya Tecno na Airtel buhuriranye na poromisiyo yiswe Blue Christmas izarangira Taliki 03, Mutarama, 2023.

Muri ubu bufatanye, umukiliya wese uguze  smartphone imwe muzo mu bwoko bwa camon 19 series , spark 9 series cyangwa pop 6 series  azahabwa impano zitandukanye  zirimo utwuma two mu matwi ( earphones, ecouteurs) n’izindi mpano zirimo n’ibikapu.

Azahabwa kandi agapapuro kabugenewe (voucher) ko kwinjiza   muri tombola aho abanyamahirwe bazatsindira ibihembo birimo kwishyurirwa gutembera i Dubai mu gihe k’iminsi itanu, bahabwe imashini imesa, bahabwe camon 19 ndetse na television nini ya pouce 43.

Sabuwera Grace wo muri Airtel

Sabuwera Grâce ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Airtel  Rwanda avuga ko bishimiye gukorana na Tecno mu gufasha Abanyarwanda kurangiza umwaka bafite telefoni igezweho kandi bakayikoreshaho murandasi ihendutse.

Tecno yageze mu Rwanda mu mwaka wa2006.  Kuva icyo gihe, yakoze byinshi mu kuzamura umubare w’abatunze telefoni zigezweho no mu gutuma bakoresha ikoranabuhanga.

Airtel yo yamamaye kuri byinshi birimo ikoranabuhanga mu guhanahana amafaranga ndetse no mu kugira murandasi yihuta kurusha izindi mu Rwanda.

Ni ngombwa kuzirikana kandi ko ifite na simcard zifasha abantu mu gutumana ho zihendutse ndetse zishobora no gukoresha murandasi y’igisekuru cya kane bita 4G.

Sabuwera Grace na mugenzi we wa Tecno mu kiganiro ni itangazamakuru

Video y’uko byagenze:

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version