Umujyi Wa Kigali Ushimirwa Uko Wita Ku Baturage N’Ubwo Hakiri Ibyo Gukora

Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko, Umutwe w’Abadepite, Eda Mukabagwiza ashima uko Umujyi wa Kigali ‘wihatira’ gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abawutuye.

Hon Mukabagwiza yabivuze nyuma y’ingendo yafatanyijemo na bagenzi mu Turere dutatu tugize uyu mujyi.

Hari mu rwego rwo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye za Leta zigamije kuzamura imibereho y’abaturage ikaba myiza.

Muri iyi minsi  abagize Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda bari Turere dutandukanye tw’Intara zose  mu biganiro n’abatuyobora kugira ngo bamenye uko abaturage bahagarariye mu Nteko ishinga amategeko babayeho.

- Advertisement -

Nyuma bazakora raporo bayigeze ku Nteko rusange.

Ku byerekeye uruzinduko rw’itsinda riyobowe na Visi Perezida w’Inteko, Madamu Eda Mukabagwiza ryagiriye mu turere tugize Umujyi  wa Kigali, abarigize basanze ubuyobozi bw’uyu Mujyi bukora uko bushoboye ngo abawutuye babeho neza.

Mu miturire, Umujyi wa Kigali umaze gutuza ingo 3,541 mu ngo 7,749 zigomba gutuzwa.

Mu ngo 27,144 zikennye,  14,878 zahawe inkunga muri gahunda ya VUP.

Mu kwegerereza abaturage amazi meza umujyi wa Kigali uri ku kigero cya 95,9% ni mu gihe abawutuye bafite amashanyarazi ku kigero cya  97,3%.

Hari indi ntambwe itaraterwa…

N’ubwo muri rusange bigaragara ko Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukora uko bushoboye ngo buteze imbere abawutuye, ku rundi ruhande haracyari ikibazo cy’ibiciro byiyongera ku isoko bikabangamira imibereho y’abawutuye.

Kubera ko ubuzima bw’abatuye Umujyi wa Kigali bushingiye k’uguhaha, iyo ibiciro bizamutse ku isoko abenshi bahitamo kwizika umukanda.

Kwizirika umukanda bigendana no kureka bimwe byari bisanzwe bitunze cyangwa biranga imibereho y’abatuye Kigali.

Kuri iyi ngingo ariko, Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa aherutse gutangaza ko mu mezi make ari imbere, ibiciro bizagabanuka.

Yabivugiye mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ubwo yayigezagaho ibikubiye muri raporo y’ibikorwa bya Banki nkuru y’u Rwanda( Central Bank 2021/2022 Annual Activity Report).

Ibi ariko bizaterwa n’uko ibibazo biri mu isi byatumye ibiciro by’ibicuruzwa bizamuka, bizaba byifashe.

Si ikibazo cy’ibiciro byazamutse gusa kibuza abatuye Kigali kugubwa neza, ahubwo n’imiturire itaranoga hamwe na hamwe muri uyu mujyi ituma hari abatuye bacucitse bikaba byabakururira ibibazo byo kwibasirwa n’ibiza.

Leta ikora ibishoboka ngo ibahakure ibatuze neza.

Ibiheruka gukorwa muri uru rwego ni ukwimura abahoze batuye ahitwa Kanjongo mu kibaya babagamo bakimurirwa mu nzu bubakiwe mu Karere ka Nyarugenge.

Kanjongo ho ni mu Karere ka Gasabo.

Umujyi wa Kigali kandi ukwiye gukomeza gukorana n’Ikigo gishinzwe isuku n’isukura kugira ngo amazi meza kandi ahagije agezwe ku bawutuye mu buryo budahindagurika bya hato na hato.

Hari ibice byo mu Mujyi wa Kigali bikunze kubura amazi birimo n’ahitwa Busanza mu Karere ka Kicukiro.

Ikindi ubuyobozi bw’uyu mujyi bugomba gukomeza gukora ni ugutuza abaturage ahantu bazajya basanga n’ibikorwa remezo mu buryo bworoshye.

Ibi ni ngombwa kubera ko abawutuye bariyongera kandi bakagura imbibi zawo bagana mu bice bitahoze bituwe nk’ahitwa Gahanga, Masaka, Rugende n’ahandi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version