Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Airtel Na UNICEF Rwanda Bagiye Guha Ibigo 20 By’Amashuri Murandasi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Airtel Na UNICEF Rwanda Bagiye Guha Ibigo 20 By’Amashuri Murandasi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 March 2023 4:19 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bwa Airtel Rwanda na UNICEF Rwanda bwatangije ubufatanye bwo kuzageza murandasi ku bigo by’amashuri y’u Rwanda. Iyi mikoranire izatangirizwa ku bigo 20 ariko izakomereza n’ahandi.

Intego ni ukuzayigeza ku banyeshuri 5000 hirya no hino mu Rwanda.

Umuyobozi wa UNICEF Rwanda witwa Min Yuan avuga ko imikoranire ya UNICEF na Airtel izafasha abana benshi kugera ku bumenyi binyuze kuri murandasi.

Ubufatanye bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF na Airtel Rwanda  buzagera no ku bana biga mu cyaro.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Min Yuan ati: “ Umwana afite uburenganzira bwo kwiga akoresheje ikoranabuhanga kandi ntibibe umwihariko kubo mu mujyi gusa ahubwo n’ahandi.”

Umuyobozi wa Airtel Rwanda Emmanuel Hamez avuga ko bazatangira baha murandasi abana biga ku bigo 20 ariko bakazagurira imikoranire no mu bindi bigo.

Hammez yatanze urugero rw’uko mu myaka yashize hari murandasi bahaye Kaminuza yigisha imibare yitwa Africa Institute of Mathematical Sciences kandi ngo kugeza ubu nta kibazo iragira.

Airtel Rwanda  ivuga ko hari n’izindi gahunda zo guteza imbere itumanaho n’ikoranabuhanga iha abakiliya.

Muri ayo masezerano, Airtel Africa yinjije miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika (Interineti, SMS) na miliyoni 7 z’amadolari y’Amerika mu gihe cy’imyaka 5.

- Advertisement -

Ikoranabuhanga mu myigire ni ingenzi cyane cyane mu bihe isi irimo kubera ko icyorezo COVID-19 cyerekanye ko imyigire ikoresheje ikoranabuhanga  nayo ifaasha mu bihe bigoye.

Airtel Africa na UNICEF batangije uyu mushinga ngo ugirire akamaro abanyeshuri muri Tchad, Congo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gabon, Kenya, Madagascar, Malawi, Niger, Nigiera, u Rwanda, Tanzania, Uganda na Zambiya.

TAGGED:AirtelfeaturedMurandasiRwandaUNICEF
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Cardinal Kambanda Arasaba Abanyarwanda Gusengera Papa Francis
Next Article Rwanda: Hatangijwe Ikoranabuhanga Ririnda Amakuru Ari Kuri Murandasi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?