Dukurikire kuri

Mu Rwanda

Uyoboye Tchad Ari Mu Rwanda, Yahuye Na Perezida Kagame

Published

on

Gen Mahamat Idriss Déby Itno uyoboye Tchad muri iki gihe ari i Kigali. Yahageze ahagana saa saba z’amanywa kuri uyu wa Gatandatu, taliki 18, Werurwe, 2022. Yakiriwe na Perezida Kagame mu Biro bye bagirana ibiganiro.

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta.

Mahamat ibn Idriss Déby Itno ni umuhungu wa  nyakwigendera Idriss Deby Itno, bivugwa ko yishwe n’amasasu ubwo yari yagiye gutera akanyabugabo abasirikare be barwanyaga abateraga Tchad  mu Majyaruguru yayo.

Mahamat Ibn Idriss Deby yagiye ku butegetsi nyuma y’urupfu rwa Se wapfuye mu mwaka wa 2021 muri Mata.

Ubu niwe uyoboye  Inama ya gisirikare iyoboye Tchad by’agateganyo.

Mbere y’uko Se apfa, Mahamat Idriss Deby yahoze  ayoboye ingabo za Tchad zarwanaga n’abarwanyi baturukaga muri Mali.

Se yari inshuti y’u Rwanda kuko yaje no mu muhango wo kurahira wa Perezida Kagame ubwo aheruka gutorerwa gukomeza kuyobora Abanyarwanda.

Yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Vicent Biruta

 

Advertisement
Advertisement