Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Airtel Rwanda Yahaye Abakiliya Bayo 4G Ihendutse Kurusha Izindi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Izamamaza

Airtel Rwanda Yahaye Abakiliya Bayo 4G Ihendutse Kurusha Izindi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 December 2021 3:22 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikigo Airtel- Rwanda cyahaye abakiliya bacyo ubwasisi bwa Interineti y’igisekuru cya 4( 4G)yihuta kandi ihendutse kurusha izindi ziri mu Rwanda kugeza ubu. Ikindi ni uko umuntu uguze amayinite ya Airtel akoresheje Airtel Money  azajya ubwasisi bungana n’ayo aguze.

Urugero ni uko uguze amayinite ya Frw 1000 akoresheje Airtel Money azajya ahabwa andi mayinite 1000 y’ubwasisi.

Emmanuel Hamez uyobora Airtel Rwanda avuga ko guha abakiliya ba Airtel-Rwanda murandasi yihuta kuriya, biri mu mugambi wayo wo kubafasha gukora akazi kabo neza na murandasi yihuta kandi ihendutse.

Emmanuel Hamez uyobora Airtel Rwanda

Uyu muyobozi yabwiye abari baje kumva ubutumwa Airtel Rwanda ifitiye abakiliya bayo ati: “ Nishimiye gutangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 17, Ukuboza, 2021 dutangije murandasi yihuta y’igisekuru cya 4 kandi ku giciro kiza. Nishimiye kandi gutangiza uburyo bufasha abakiliya bacu kujya babona ubwasisi bwikubye umubare w’amayinite baguze.”

Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 17, Ukuboza, 2021 abakiliya ba Airtel bazajya bagura murandasi y’igisekuru cya kane, bashobobore kugura murandasi y’igisekuru cya kane ku Frw 16,000.

Ushaka kugura iriya murandasi ashobora kujya aho Airtel Rwanda igurishiriza serivisi muri Expo Rwanda 2021 akigurira

Bitewe n’ubushobozi bwo guhaha umukiliya afite, hari uzajya agura murandasi ya 5GB yakoresha ukwezi kose, ndetse hari n’ushobora kugira 1GB izamara icyumweru ku Frw 1,600.

Igiciro gito muri ibi ni murandasi ingana na 500MB izaba igura Frw 600.

Kugira ngo umukiliya wa Airtel Rwanda ashobore kugura murandasi yo ku rwego rujyanye n’umufuka we, azajya akanda *255*2# hanyuma ahitemo ahanditse 4G.

Hari n’uburyo bwafasha umukiliya bwo gukoresha ikoranabuhanga ryiswe MyAirtel App umukiliya ashyira muri telefoni ye.

TAGGED:AirtelfeaturedMurandasiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inzira Zagufasha Kwirinda Umuvundo W’Imodoka Zijya/Ziva Kicukiro Centre
Next Article Perezida Kagame Yitabiriye Inama Ku Bufatanye Bwa Afurika Na Turikiya
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Tigers BBC Yatwaye Bwa Mbere Igikombe Cya Rwanda Cup

Ababyeyi Baraburirwa Ko Tik Tok Ibangiriza Abana

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Bobi Wine Arashinja Polisi Kumubuza Kwiyamamaza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bakisanga Mu Bucakara- Amb Kimonyo 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUmutekano

Kagame Yibukije Ingabo Z’u Rwanda Kuzibukira Ubusinzi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Airtel Rwanda Yahawe Umuyobozi Mushya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?