Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Airtel Rwanda Yatangije Uburyo Bw’Ubutumwa Bukuburira Ku Batekamutwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IkoranabuhangaMu Rwanda

Airtel Rwanda Yatangije Uburyo Bw’Ubutumwa Bukuburira Ku Batekamutwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 July 2025 3:40 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Nubona iri tangazo, ujye witonda.
SHARE

Ikigo gitanga serivisi z’itumanaho n’ikoranabuhanga Airtel Rwanda, k’ubufatanye na RIB n’izindi nzego zishinzwe umutekano, cyatangije uburyo bwo kuburira abakiliya ku batekamutswe biswe Airtel Spam Alert.

Ni uburyo Airtel ivuga ko bugamije kuburira abakiliya ngo birinde abantu babatekera imitwe bakababwira ko, urugero, amafaranga yabo yabayobeyeho , mu kuyabasubiza bakabibiramo.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko hakoreshejweikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano bwo kumenya amagambo abatekamutwe bakunze gukoresha batwara abantu utwabo, rikaburira abantu.

Mu guhuriza hamwe amagambo abo bantu bakunda gukoresha, ikoranabuhanga rya Airtel Rwanda rizajya ryoherereza umukiliya ubutumwa bugufi bwo kumuburira ko uwo muntu ‘ashobora kuba’ ari umutekamutwe.

Ni bwo buryo bwa mbere bukoreshejwe n’ikigo cy’itumanaho mu kuburira abakiliya ngo batibwa n’abatekamutwe.

John Magara ushinzwe itumanaho muri Airtel Rwanda avuga niharamuka hari andi magambo ahimbiwe kwiba abakiliya b’iki kigo, nayo azamenyekana akongerwa mu yandi bakunze gukoresha.

Yabwiye itangazamakuru ati: “ Nibaramuka batangije andi magambo yo kwiba abakiliya bacu nabo tuzaba tuyareba tuyongere muri ubwo buryo bw’ubwenge buhangano”.

Bihuye kandi n’ibyo Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hammez.

Hammez avuga ko ikigo ayobora kigamije gufasha abakiliya bacyo kudatekerwa umutwe n’abantu bashaka kubona ibyo batavunikiye.

Emmanuel Hamez avuga ko bazanye iri koranabuhanga kugira ngo barinde abakiliya babo abatekamutwe babatwara utwabo.

Ati: “ Twiyemeje mu buryo budasubirwaho kurinda amakuru cyangwa amafaranga y’abakiliya bacu. Ntabwo ikigo cyacu kigomba kuba ahantu abantu nk’abo bibira abandi. Hagomba kuba ahantu hatekanye ku bantu bose batwizeye bakatugana”.

Iryo koranabuhanga ntirikenera murandasi ahubwo rikora mu buryo busanzwe rikabasha kumenya aho ubutumwa bugamije kwiba umuntu buturutse, bigakorwa bishingiye ahanini mu gutahura amagambo abatekamutwe bakoresha.

Abahanga barikoze bakoze ku buryo rifata amagambo yose atambuka mu butumwa bugufi abantu bahererezanya, rikayatondeka rikamenya ayo abashaka kwiba abandi bakunda gukoresha bityo igihe cyose rimwe muri yo rigeze kuri telefoni y’umuntu ukoresha Airtel Rwanda akazajya abona umuburo.

Inzego z’umutekano zivuga ko abatekamutwe bakunze kwiba abantu amafaranga yabo mu masaha y’akazi abantu bashyushye mu mutwe, mu masaha yo gutaha hari uruvunganzoka rw’abantu n’igihe umuntu aba ahugiye muri rwinshi.

Ayo ni amasaha gutekereza kw’abantu ku bintu bito bito( ariko bikomeye) kuba kwagabanutse.

Akili Mali Shema uyobora Ishami rya RIB rishinzwe kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga asaba abantu biba amafaranga y’abandi bakoresheje ikoranabuhanga kubireka.

Avuga ko urwego akorera ruzakorana na Airtel Rwanda mu gukumira ubwo bujura ariko no mu kugenza ababikekwaho.

Hagati aho kandi ntibisaba ko umuntu aba akoresha Airtel Money ngo ubwo buryo kumuburira bukore. Abakiliya ba Airtel muri rusange nibo bugenewe.

TAGGED:abatekamutweAbaturageAirtelIkoranabuhangaMagaraRIB
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abasaba EBM Bagiye Kongererwa Ibihembo
Next Article Somalia:Inzego Z’Umutekano Z’u Rwanda Zitabiriye Inama Yiga Mu Mutekano Mu Karere
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rayon Yaguze Uwakiniraga Mukura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?