Ikigo gitanga serivisi z’itumanaho n’ikoranabuhanga Airtel Rwanda, k’ubufatanye na RIB n’izindi nzego zishinzwe umutekano, cyatangije uburyo bwo kuburira abakiliya ku batekamutswe biswe Airtel Spam Alert.
Ni uburyo Airtel ivuga ko bugamije kuburira abakiliya ngo birinde abantu babatekera imitwe bakababwira ko, urugero, amafaranga yabo yabayobeyeho , mu kuyabasubiza bakabibiramo.
Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko hakoreshejweikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano bwo kumenya amagambo abatekamutwe bakunze gukoresha batwara abantu utwabo, rikaburira abantu.
Mu guhuriza hamwe amagambo abo bantu bakunda gukoresha, ikoranabuhanga rya Airtel Rwanda rizajya ryoherereza umukiliya ubutumwa bugufi bwo kumuburira ko uwo muntu ‘ashobora kuba’ ari umutekamutwe.
Ni bwo buryo bwa mbere bukoreshejwe n’ikigo cy’itumanaho mu kuburira abakiliya ngo batibwa n’abatekamutwe.
John Magara ushinzwe itumanaho muri Airtel Rwanda avuga niharamuka hari andi magambo ahimbiwe kwiba abakiliya b’iki kigo, nayo azamenyekana akongerwa mu yandi bakunze gukoresha.
Yabwiye itangazamakuru ati: “ Nibaramuka batangije andi magambo yo kwiba abakiliya bacu nabo tuzaba tuyareba tuyongere muri ubwo buryo bw’ubwenge buhangano”.
Bihuye kandi n’ibyo Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hammez.
Hammez avuga ko ikigo ayobora kigamije gufasha abakiliya bacyo kudatekerwa umutwe n’abantu bashaka kubona ibyo batavunikiye.

Ati: “ Twiyemeje mu buryo budasubirwaho kurinda amakuru cyangwa amafaranga y’abakiliya bacu. Ntabwo ikigo cyacu kigomba kuba ahantu abantu nk’abo bibira abandi. Hagomba kuba ahantu hatekanye ku bantu bose batwizeye bakatugana”.
Iryo koranabuhanga ntirikenera murandasi ahubwo rikora mu buryo busanzwe rikabasha kumenya aho ubutumwa bugamije kwiba umuntu buturutse, bigakorwa bishingiye ahanini mu gutahura amagambo abatekamutwe bakoresha.
Abahanga barikoze bakoze ku buryo rifata amagambo yose atambuka mu butumwa bugufi abantu bahererezanya, rikayatondeka rikamenya ayo abashaka kwiba abandi bakunda gukoresha bityo igihe cyose rimwe muri yo rigeze kuri telefoni y’umuntu ukoresha Airtel Rwanda akazajya abona umuburo.
Inzego z’umutekano zivuga ko abatekamutwe bakunze kwiba abantu amafaranga yabo mu masaha y’akazi abantu bashyushye mu mutwe, mu masaha yo gutaha hari uruvunganzoka rw’abantu n’igihe umuntu aba ahugiye muri rwinshi.
Ayo ni amasaha gutekereza kw’abantu ku bintu bito bito( ariko bikomeye) kuba kwagabanutse.
Akili Mali Shema uyobora Ishami rya RIB rishinzwe kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga asaba abantu biba amafaranga y’abandi bakoresheje ikoranabuhanga kubireka.
Avuga ko urwego akorera ruzakorana na Airtel Rwanda mu gukumira ubwo bujura ariko no mu kugenza ababikekwaho.
Hagati aho kandi ntibisaba ko umuntu aba akoresha Airtel Money ngo ubwo buryo kumuburira bukore. Abakiliya ba Airtel muri rusange nibo bugenewe.