Airtel Yahaye Abarimu Telefoni Zihendutse Ku Munsi Wabo

Ubuyobozi bwa Airtel Rwanda bwagejeje  telefoni ku barimu barenga 1100 bitabiriye umunsi wa mwarimu wizihirijwe mu Intare Arena. Ni umunsi wari witabiriwe n’abarimu baje bahagarariye abandi baturutse hirya no hino mu Rwanda.

Emmanuel Hammez uyobora Airtel Rwanda avuga ko ikigo ayobora cyatangiye ubukangurambaga bwa Connect Rwanda gifatanyije na Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo haganijwe ko bitarenze umwaka wa 2024 Abanyarwanda bagera kuri miliyoni 1.2 bazaba bafite smart phones.

Emmanuel Hammez umuyobozi wa Airtel Rwanda mu muhango wo kwizihiza akamaro ka mwarimu

Ashima Leta y’u Rwanda yatangirije ubu bukangurambaga mu Karere ka Kayonza mu  ntangiriro za Ukwakira, 2023 ubu bukaba bumaze kugezwa henshi.

Ubwo ubu bukangurambaga bwatangiraga, Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo Paula Ingabire yavuze ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu guteza imbere inzego zose z’ubuzima bw’igihugu.

- Advertisement -

Ku munsi wo kwizihiza mwarimu, Minisitiri Ingabire yavuze ko ikoranabuhanga ari ingenzi mu kuzamura ireme ry’uburezi kandi ko ziriya telefoni zizagira icyo zungura abarimu mu kazi kabo.

Airtel Rwanda  ivuga ko mwarimu azabahwa na murandasi yo kumufasha gukora ubushakashatsi kugira ngo ategure amasomo kandi yihugure.

Imibare ivuga ko mu Rwanda hari abarimu barenga 100,000.

Abarimu barenga 1000 nibo bari bahuriye mu Intare Arena

Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu wabaye mu mwaka wa 2022, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yatangaje ko Leta y’u Rwanda izakomeza guharanira imibereho myiza ya mwarimu.

Mu mwaka wa 2022 hari indi gahunda yashyizweho yo guha buri mwarimu mudasobwa yo kumufasha mu kazi ke.

Muri Kanama uwo mwaka, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yatangarije Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, imitwe yombi, ko Guverinoma yamaze guteganya Miliyari Frw 5 zo gushyira mu kigega giha abarimu inguzanyo kitwa Umwarimu SACCO.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ariya mafaranga ashyizweho  mu gihe Leta yongerereye abarimu umushahara bitewe n’impamyabumenyi bahemberwaga ho.

Mu byo Minisitiri w’Intebe yatangaje ko byemejwe mu rwego rwo gufasha abarimu kugira imibereho myiza, harimo ko n’uko umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku  mpamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2) yongerewe  Frw 50.849  k’umushahara utahanwa yahembwaga.

Umwarimu ukorera kandi agahemberwa ku  mpamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1)  yongerewe Frw 44.966  ku mushahara utahanwa  yahembwaga.

Hongerewe ndetse n’umushahara utahanwa w’abayobozi  b’amashuri, abayobozi bungirije n’abandi bakozi bo mu  bigo by’amashuri ya Leta n’afatanya na Leta ku  bw’amasezerano.

Muri ibi birori, abarimu babaye indashyikirwa 1058 barahabwa ibihembo bitandukanye birimo na telefone zo gukomeza kuzamura ubumenyi muri ICT. Amashuri 5 yitwaye neza mu mitsindire y’ibizami bya Leta umwaka 2022/2023 ( haba mu bumenyi rusange na TVT) nayo arahabwa ibihembo.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version