Amasezerano Iran Iri Kugirana Na Oman Agamije Iki?

Umwanditsi wa Taarifa
7 Min Read
Hari ibyo Oman iri kwemeranya na Iran kuri Hormuz.

Abadipolomate ba Iran n’aba Oman bari hafi kugera ku masezerano yo kongera gufungura urujya n’uruza rw’ubwato bunyura mu muhora wa Hormuz, nk’uko byatangajwe n’abayobozi ba Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Imbanzirizamushinga y’ayo masezerano yerekana ko niyemezwa uko ari, azaha Iran uburyo budasubirwaho bwo kugenzura uwo muhora, ikabikora mu burenganzira wakwita ko busesuye.

Ubusanzwe, imikoreshereze y’uwo muhora ishingiye ku masezerano mpuzamahanga awugira inzira nyabagendwa amahanga acishamo ibikomoka kuri petelori na gazi.

Amasezerano Iran ishaka kugirana na Oman rero azatuma Teheran igira ijambo rikomeye kuri Hormuz kurusha uko byari bimeze mbere y’intambara irwana na Washington muri iki gihe.

Nk’uko abazi ibiyakubiyemo babitangaza, ubwato bwinjira mu Kigobe cy’Abarabu (Persian Gulf) buzajya bunyura mu nzira igenzurwa na Iran yegereye inkombe zayo, mu gihe ubwato buhasohoka buzajya bunyura mu nzira iri hafi y’inkombe za Oman.

Abayobozi ba Iran bavuga ko nta musoro uzajya wishyuzwa kuri ubwo bwato, ariko ko hazabaho amafaranga yiswe ‘amafaranga y’ubwisungane ku bikorwa’ yo kwishyura ibijyanye no kurengera ibidukikije, umutekano w’ubwato butwara ibicuruzwa na peteroli n’abakozi bazabikurikirana.

Ayo mafaranga azajya agabanywa ibihugu byombi ku rugero rungana.

Ariko umwe mu bayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukurikiranira hafi ibyo biganiro yavuze ku wa Mbere ko ibyo Iran ivuga ‘atari ukuri’, ashimangira ko inzira z’agateganyo zizashyirwaho zitazasaba uruhushya rwa Iran kandi ko nta misoro cyangwa amafaranga azishyurwa.

Kuri Perezida Trump, ayo masezerano yaba igisubizo ku kibazo cya politiki kimuremereye cyane, ari cyo cyo kongera gutuma ubwato buca muri uriya muhora.

Ku ruhande rwa Iran, abayobozi bavuga ko uwo muyoboro uzakomeza gufungwa kugeza igihe Amerika izakuriraho ibihano byo kugota ibyambu byayo biri mu Kigobe cy’Abarabu kandi ngo ni ngombwa ko ibihugu byombi byongera guhura bikaganira ku ngingo 14 zikubiye mu masezerano yiswe Islamabad Memorandum of Understanding yasinyiwe muri Pakistan.

Hari n’abavuga ko Amerika niyemera ibyo Iran isaba, bizagirira akamaro ubukungu bw’isi kuko bizatuma n’amasoko mpuzamahanga y’imari n’imigabane adakomeza guhungabana.

Amerika niramuka ikuriyeho Iran ibihano yayifatiye byo kutagurisha ibikomoka kuri petelori mu mahanga, bizatuma ubukungu buba bwiza kurushaho.

Abayobozi ba Iran bavuga ko amasezerano iri kugirana na Oman agamije kwemeza amahanga ububasha bwabo bwo kugenzura uwo muhora kugira ngo bakomeze kugira ijambo rikomeye ku rwego rw’umutekano n’ububanyi n’amahanga, ububasha batari bafite mbere y’intambara bari kurwana.

Amerika ariko yo ‘hari ukundi ibifata.’

Ushingiye kubyo Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yavuze kenshi by’uko umuyoboro wa Hormuz ugomba kuba inzira mpuzamahanga ifunguye kuri bose, wakwemeza ko kuri iyo ngingo, hakiri ibyo kuganirwaho hagati ya Washington na Teheran.

Rubio yagize ati: “Nitwemera ko igihugu kimwe gifata icyemezo cyo kugenzura inzira mpuzamahanga y’amazi, kigashyiraho amafaranga yo kwishyura mbere yo kuyinyuramo, kandi uwanze kuyishyura kikarasa ubwato bwe, tuzaba dutanze urugero rubi ruziganwa n’ahandi ku isi.”

Yakomeje avuga ko ikibazo atari Hormuz gusa, ahubwo ko ari ihame ry’ingenzi ryo kubungabunga ubwisanzure bwo gukoresha amazi mpuzamahanga, ari naryo ryubakiweho ubucuruzi mpuzamahanga mu myaka isaga 150 ishize.

Nta bintu byinshi Perezida Trump aratangaza kuri ayo masezerano mashya, gusa ikizwi ni uko ari yo yatumye asubika igitero yavugaga ko  gikomeye cyari giteganyijwe kugabwa kuri Iran mu mpera z’icyumweru gishize.

Amasezerano ari kuganirwwaho hagati ya Iran na Oman mu minsi 60 aribanda k’ugufungura Hormuz ariko muri iyo minsi Amerika na Iran bazakomeza ibiganiro ku hazaza h’ububiko bwa toni 11 za Uranium itunganyijwe Iran ibitse, harimo hafi igice cya kabiri cya toni kiri ku rwego rwegereye urwakoreshwa mu gukora intwaro za kirimbuzi.

The New York Times yanditse ko Amerika isaba ko iyo Uranium yagabanyirizwa ubukana kugira ngo kuyikoresha mu gukora intwaro za kirimbuzi bitazoroha, hanyuma izoherezwe muri Amerika cyangwa ikindi gihugu kugira ngo yangizwe cyangwa ikoreshwe mu nganda zitanga ingufu za kirimbuzi mu by’amashanyarazi, ubuvuzi cyangwa ibindi.

Gahunda yashyizweho umukono rwagati muri Kamena(6) na Visi Perezida JD Vance na Perezida Trump yateganyaga ko amasezerano kuri iyo gahunda ya kirimbuzi azagerwaho mu minsi 60.

Ubu iyo minsi isigaje ibyumweru bibiri gusa ngo irangire kandi hari abayobozi bemeza ko ibiganiro bishobora gukomeza kugeza mu mpera z’impeshyi y’uyu mwaka cyangwa na nyuma y’aho.

Hari n’abavuga ‘mu ibanga’ ko bashidikanya ko ayo masezerano azagerwaho.

Gusa ikizwi ni uko gufungura Hormuz ari ingenzi cyane kuri Trump mu rwego rwa politiki.

Niyo mpamvu, nubwo Marco Rubio yavuze ko uwo muyoboro ugomba kuba ufunguye mu bwisanzure, ubutegetsi bwa Trump busa nubwiteguye kwemera ko wongera gufungurwa niyo byasaba ko Iran ari yo iwugenzura.

Ariko imbere muri Minisiteri y’ingabo za Amerika (Pentagon), bamwe mu bayobozi bakuru bagaragaza impungenge kuri ayo masezerano hagati ya Oman na Iran.

Bavuga ko iyo ngingo igaragaza ko Trump yemeye ibyo Iran ishaka.

Ikindi ni uko hari abayobozi ba Iran badashira Amerika amakenga, bavuga ko ishobora kubajijisha ikazongera kubarasa.

Mahdi Mohammadi, umwe mu bajyanama bakuru b’umuntu uhagarariye Iran muri ibyo biganiro, yatangarije kuri televiziyo ya Leta ko ibyo Iran na Oman baganira byo gucunga Hormuz ntaho bihuriye n’intambara Iran irwana na Amerika.

Iran ivuga ko Amerika yishe amasezerano y’amahoro igihe yoherezaga ubwato ngo bunyure ku ruhande rwa Oman.

Ali Vaez, umuyobozi wungirije wa gahunda y’Uburasirazuba bwo Hagati muri International Crisis Group, yavuze ko Iran ishaka gukomeza kugenzura Hormuz kuko ari yo nyungu ikomeye yabonye muri iyo ntambara, akemeza ko amasezerano na Oman azayiha umwanya mwiza kurusha uwo yari ifite mbere y’intambara yatangiye ku italiki 28, Gashyantare(2), 2026.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *