Akamaro K’Ibitabo Mu Mateka Ya Muntu No N’Amajyambere Ye

Muri iki gihe abantu bacye nibo batira igitabo. Ndetse gutunga ibitabo ntibigifatwa nk’ikintu kidasanzwe mu mibereho ya muntu. Ariko rero, siko byahoze. Mu  Bugereki na Roma bya cyera, gutira umuntu igitabo akakigutiza byari kimwe mu byerekana ko uwo muntu ari inshuti kandi kandi akwizera.

Umuntu watungaga igitabo yabaga icyamamare kubera ko byasabaga ko aba ari umukire, igikomangoma cyangwa intiti yamamaye cyane.

Kubera akamaro ibitabo byari bifite mu mibereho y’abantu ba cyera, abami n’ibikomangoma  babyubakiye inzu z’igitangaza zo kubibikamo.

Urugero rw’imwe mu nzu zamamaye kubera uko zari zubatswe ni iyitiriwe Celsus wayobora Intara ya Ephèse ni mu Bugereki.

- Advertisement -

Mbere y’uko tugaruka ku myubakirwe y’iyi nzu, reka tureba uko ibitabo byakuze kugeza ubwo tubibona muri iki gihe.

Mu gihe cy’Amateka ya cyera bita Antiquité nibwo abantu bavumbuye kwandika.

Inyandiko zatumye abantu bahererekanya ibitekerezo imico n’imigenzo.

Kubera ko muri izo nyandiko ari ho habaga bahitswe ibitekerezo by’ingirakamaro, byabaye ngombwa ko abantu babyubakira inzu zikomeye kandi zisa neza zo kubirinda.

Ibyo twabivuzeho haruguru.

Ku ikubitiro, uburyo bwa mbere abantu bandikagamo bwari uburyo bwo gufata utuntu tumeze nk’utwuma cyangwa ibiti bakabisharura ku matafari ataruma bamara kwandika rya tafari bakaritwika ubwo ibyenditseho bikaba bihawe igihe cyo kuramba.

Ni uburyo bw’imyandikire bita cuneiform bwatangijwe n’abaturage bitwaga Abasumeri bari batuye muri Mezopotamiya ya kiriya gihe, ubu ni muri Iraq.

Ubu buryo bwararambye bugera n’ahandi mu isi ya kiriya gihe harimo n’i Babuloni.

Kubera ko Abanyamisiri bacuruzanyaga n’Abasimeri bo muri Mezopotamiya, baje kwiga kwandika ariko basanga ibyiza ari ukwandika ku bikoresho bikoze mu rufunzo bashishuraga bakabyumisha.

Ni ibifunzo bita papyrus.

Nyuma yo kubyandikaho, barabizingaga bakabibika ari imizingo.

Mu magambo avunaguye, twakwemeza ko muri Mezopotamiya ari ho havukiye inyandiko n’ubwo imyandikire yagiye ihinduka bitewe n’ibihe n’ahantu.

Kubera iyi mpamvu, aka gace niko usanga karavukiyemo imijyi n’ibitekerezo byatumye isi ya kiriya gihe iba uko amateka ayivuga muri iki gihe.

Ni muri aka gace kandi hari ya nzu y’ibitabo twavuze haruguru yitiriwe Celsus , ikaba iherereye mu nkengero z’Inyanja ya Egée, hafi ya Turikiya y’ubu.

Inzu y’ibitabo ya Celsus

Umujyi wa Ephèse wubatswemo iriya nzu y’ibitabo iri mu zitangaje wari uri mu gace kacigwamo n’abacuruzi bavaga imihanda yose harimo abavaga mu Bugereki no muri Roma bya cyera.

Muri urwo ruhurirane ni n’aho ababaga mu madini atandukanye yari ho muri kiriya gihe bahuriraga, bakaganira.

Umuhanga mu Bumenyi bw’isi n’Amateka wo muri kiriya gihe witwa Strabo yanditse ko abantu ba mbere bashinze Umujyi wa Ephèse ari abitwaga Amazones.

Aba bari abagore b’abarwanyi cyangwa b’abahigi bari baturiye Inyanja y’Umukara.

Umuhanga Strabo

Icyakora nta makurua arambuye Strabo atanga ku nkomoko n’imikorere ya bariya bagore.

Bariya bagore bashinze uriya mujyi sibo bawugejeje ku rwego wamenyekanyeho mu mateka ahubwo byakozwe n’abatwaga Hitite, bamamaye mu mwaka wa 1050 B.C.

Bageze muri kariya gace baturutse mu Bugereki.

Uriya mujyi waje kwamamara kugeza ubwo wagutse ugera mu gice kinini cy’u Bugereki bwo mu gihe cya cyera kandi kwagurwa kwawo kwagizwemo uruhare n’abagaba b’ingabo z’umwami Alegizanderi Mukuru wa Macedoine.

Uyu yari umuhungu w’Umwami Filipo, akaba yarabaye igihangange cyane mu bami bategetse u  Bugereki.

Ubwo Roma yabaga igihangange, umujyi wa Ephèse waje kuba ihuriro ry’ibikorwa bya Roma mu gace wari urimo kubera ko wari uri ahantu rwagati ubucuruzi n’ibitekerezo byo muri ya kiriya gihe byahuriraga.

Ni umujyi wari utuwe n’abantu 250, 000 .

Aba barenda kungana n’abatuye Akarere ka Muhanga muri iki gihe.

Kubera ko wategetwe n’abantu bo mu mico itandukanye barimo aba Lidiya, Abaperesi, Abagereki ba Alegizanderi, Abaromani, Aba-Otomani n’abandi, byatumwe uba umujyi w’abahanga n’abantu bacyerebutse.

Icyakora intiti zivuga mu buryo butandukanye uwatanze itegeko ryo kubaka inzu y’ibitabo ya Celsus ariko benshi bahuriza ku ngingo y’uko itegeko ryo kuyubaka ryatanzwe umutware w’Umuromani witwaga Gaius Julius Aquila abikora mu rwego rwo guha icyubahiro Se witwaga  Tiberius Julius Celsus Polemaeanus.

Iby’imyubakirwe y’inzu, intiti zabimenye zishingiye ku nyandiko yasharuwe kuri rumwe mu nkuta z’iri mu muryango w’iyi nzu.

Icyuzura yashyizwemo imizingo y’ibitabo iri hagati ya 9,000 na 12,000.

Ikirangiza kuzura yashinzwe umugabo witwa Celsus wari intiti mu mategeko no mu bikorwa bya gisirikare.

Ni inzu yubatswe hakoreshejwe itaka bita marbre. Yubatswe ihawe umusingi muremure k’uburyo yashoboye guhangana n’imitingito n’inkubi zikomeye k’uburyo n’ubu igihagaze.

Uretse ibitabo yabitswemo, iyo uyibonye ubona ko abayubatse  bayizengurukije inkingi zirimo ibibumbano byerekana umuco wo gice yubatswemo n’abahacaga bava cyangwa guhaha hafi aho.

Gusoma ibitabo ni umwitozo mwiza ukarishya ubwonko kandi umuntu akamurikirwa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version