Amakuru Taarifa icyesha Jeune Afrique avuga ko Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura azasura u Bufaransa kuri uyu wa Mbere taliki 14, Werurwe, 2022.
Mu nkuru ya Jeune Afrique ntibavugamo ibiri ku murongo w’ibyo Gen Kazura azaganira na bagenzi be bayobora ingabo z’u Bufaransa ariko birashoboka ko abayobozi bakuru mu by’umutekano hagati ya Kigali na Paris bazaganira uko ubufatanye mu bya gisirikare buhagaze muri iki gihe.
U Rwanda n’u Bufaransa ni ibihugu bifitanye umubano mwiza muri iki gihe kandi mu ngeri zitandukanye.
U Rwanda rwohereje ingabo zarwo mu bihugu u Bufaransa bufitemo ibikorwa haba muri Mozambique, muri Centrafrique ndetse no muri Mali rwahoze ruhafite abapolisi.
Hari n’amakuru avuga ko kuba u Rwanda rushaka kugirana umubano na Mauritanie nabyo ari uburyo bwo gukomeza gukorana n’u Bufaransa cyangwa ikindi gihugu icyo ari cyo cyose kifuza ko muri Mali hagaruka amahoro arambye, azira imitwe y’abarwanyi imaze igihe yaraciye ibintu mu gace ka Sahel.
Muri Mali u Bufaransa bwari bumaze igihe kinini buhafite ingabo zahageze guhera mu mwaka wa 2014 zivuga ko zigiye gukumira imitwe y’ibyihebe yari imereye nabi ubutegetsi bwa Amadou Toumani Touré uherutse gutabaruka.
#Rwanda #France
Selon nos informations, le général Jean Bosco Kazura doit effectuer ce 14 mars une visite officielle inédite dans la capitale française.https://t.co/brvCtckeyC— Jeune Afrique (@jeune_afrique) March 13, 2022
Mu nkuru ya Jeune Afrique handitsemo ko Gen Kazura azaba ari kumwe n’abandi basirikare bakuru bane bo mu Ngabo z’u Rwanda, urugendo rwe i Paris rukazamara iminsi itatu, ni ukuvuga guhera taliki 14 kugeza taliki 17, Werurwe, 2022.