Akamaro K’Indabo Mu Kuruhura Abantu Mu Mutwe

Indabo zihumura neza zirema umuntu mo akanyabugabo ko gukomeza gukora n'ubwo yaba ananiwe

Umuntu aho ava akagera akunda ibimera. Ibimera ni ingenzi mu kuduha ibiribwa, umwuka wo guhumeka, ibicanwa, imiti, n’ibikoresho byo mu ngo. Hejuru y’ibi, hiyongeraho ko ibimera bitewe mu bikombe by’ibumba mu Biro abantu bakoreramo, bifasha mu kubagarurira akanyamuneza iyo akazi kabateye umwiryane

Indabo ziri mu bikombe by’ibumba zituma amaso azireba anyurwa n’amabara yazo, uko kunyurwa kukagera no mu bwonko, umuntu akumva aguwe neza.

Umwarimu wo muri Kaminuza ya Texas A&M University witwa Mengmeng Gu yabwiye The Washington Post ko indabo ari ibimera byiza haba mu murima cyangwa mu biro, mbese ngo aho zaba ziteye cyangwa ziteretse hose, zinyura amaso y’uzireba cyangwa uzikoraho.

Ubushakashatsi bumaze imyaka irenga icumi bwerekana ko mu mico yose y’abantu aho batuye hose ku isi, ibimera ari ibinyabuzima badashobora kubaho batabana nabyo.

- Advertisement -

N’ikimenyimenyi mu gihe abanyamateka bita Antiquité hari ubusitani bwubatswe i Babuloni bwubatswe n’umwami Nebukadinezari II kugira ngo bujye bumushimisha.

Umuntu wanditse bwa mbere iby’ubu busitani ni umuherezabitambo w’i Babuloni witwaga Marduk.

Bwabaye kimwe mu bintu bitangaje abantu bo muri kiriya gihe bubatse.

Ubu busitani babwita Hanging Garden of  Garden of Babylon.

Umubano w’abantu n’ibimera warakomeje kugeza n’ubu.

Nta hantu ku isi utazasanga ubusitani cyane cyane mu Mirwa mikuru.

Kubera ko abantu basigaye bakorera mu biro aho baba bitaruye ibimera, ubu abahanga bavuga ko kuzana ibimera mu nzu cyangwa mu biro ari ikintu kiza gituma umuntu adatandukana nabyo igihe kirekire.

Ubushakashatsi buvuga ko iyo umuntu ari kumwe n’ikimera nta minota 20 ishira adatangiye kumva aguwe neza.

Wa muhanga wo muri ya Kaminuza witwa Gu avuga ko akamaro k’indabo atari ukuzireba ukumva uguwe neza gusa ahubwo ngo niyo uzihumurije nabwo birakubaka.

Abantu bakorera mu Biro nibo ba mbere bagira ubwonko bukora cyane kandi bugakenera ibituma buruhuka kugira ngo n’ubutaha buzakore.

Bamwe iyo bumvise bananiwe banywa ikawa, abantu bakareba video ariko rero hari n’abahitamo gutembera mu busitani buri hafi aho.

Kugira indabo mu Biro rero nabyo bifasha abahakorera kumva baguwe neza, imbaraga zikabagaruka mu bugingo.

Indabo mu Biro ziruhura mu mutwe

Birumvikana ariko ko bimwe mu bituma umukozi wo mu Biro akora atuje ari umukoresha we utamuhoza ku nkeke kandi umuhembera igihe, akamufata nk’umufatanyabikorwa aho kuba umugererwa.

Muri rusange indabo n’ibimera ni ibinyabuzima ducyesha byinshi kandi twagombye kubana nabyo neza aho ari ho hose.

Soma ingorane z’abakozi…

Ku Kazi: Ahantu Tumara Igihe, Hakaduhemba, Ariko Hagoye…

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version