Koneshereza Abaturage Witwaje Kuragirira Abakomeye Byageze N’ i Musanze

Abaturage bo mu Karere ka Musanze baraye babwiye Minisitiri w’umutekano mu gihugu Bwana Alfred Gasana ko  bajujubijwe n’abashumba baboneshereza, bavuga bakabakubita cyangwa bakababwira ko ntaho babarega kuko baragira inka z’abakomeye.

Babwiye Minisitiri Gasana wari uri kumwe n’abandi ba Minisitiri barimo n’uw’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi ndetse na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille ko bibababaza konesherezwa abayobozi b’inzego z’ibanze barebera.

Umwe yagize ati: “ Umushumba aharanira ko inka ye irara ihaze atitaye ku kibazo cy’abaturage.”

Undi muri abo baturage yavuze ko ba nyiri inka baba aria bantu bo hejuru bagatera ubwoba abaturage, ugasanga ibyo bintu bikomeje kuba akarande mu gihugu.”

- Advertisement -

RBA ivuga ko hari umwe mu baturage watakambiye Minisitiri w’umutekano amubwira ko Hari hari ubwo umuhinzi abyuka agasanga abashumba baragiye imyaka ye yahinze ku buso bunini, cyangwa imyaka ye bayahiye.

Ngo birababaje cyane.

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu hari ibyo yasabye uw’ubutegetsi bw’igihugu…

Nyuma yo gutega amatwi abaturage, Minisitiri w’umutekano mu gihugu, Bwana Alfred Gasana yasabye Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’abandi bayobozi bari aho gushyira imbaraga mu guca urwo rugomo rw’abashumba bitwaza ko ngo bakorera abantu bakomeye.

Ati: “ Iki kibazo nyakubahwa Guverineri, Muyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru n’abandi rwose ndabasabye iki kibazo gihagarare ntikizongere kumvikana mu matwi y’abantu. Igihe tugihagaraye aha twitwa abayobozi aha ngaha ikibazo kitwa abashumba bonesha gihagarare!”

Minisitiri Gasana yavuze ko koneshereza abaturage bigomba gucika

Ikibazo cy’abashumba boneshereza abaturage bitwaje ko baragirira abantu bakomeye kigeze kumvikana no mu Karere ka Kayonza.

Mu mpeshyi y’umwaka wa 2021 hari abaturage bo mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza babwiye Taarifa ko hari abashumba baboneshereza, hagira ukoma bakamukubita. Ngo iyo baregeye ubuyobozi bubirenza ingohe.

Icyo gihe Ubuyobozi bwavugwaga bwari  ubw’ibanze ndetse ngo n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha na Polisi ngo ntibakurikiranaga  abo bashumba bavugwagaho urugomo.

Umwe mu baturage bo muri uriya murenge icyo gihe yoherereye ubwanditsi bwa Taarifa ubutumwa kuri email agira ati:

‘Tubandikiye tugira ngo mudufashe gukora ubuvugizi kugira ngo ikibazo tugiye kubagezaho kizabonerwe umuti. Kandi tubandikiye kubera ko dusanzwe dukurikirana inkuru zanyu nziza zuzuyemo ubunyamwuga.

 Ikibazo: ‘Mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Ndego hari ikibazo cy’abashumba bamaze igihe kinini cyane bakubita abaturage akenshi bakabasiga ari indembe. Aba ni abashumba b’inka zo mu mafamu( farms) atandukanye ari muri muri uyu murenge. Abakunze gukora ibi ni abashumba bajyana inka mu butaka butari ubwabo hagira ukumira bakamwasa!.

Igihe cy’impeshyi ubwatsi bwabaye bucye mu mafamu ho biba birenze.

Nta gihe kirenga ukwezi umuntu adakubiswe.

Uyu muturage yatubwiye  ko bariya bashumba bafite urugomo rwo gukubita batitaye ku ngaruka kuko n’ubundi ‘akenshi abaregeye  RIB ikora iperereza ukayoberwa uko byarangiye’ kuko abakubise bakomeza bidegembya…’

Icyo gihe yatubwiye ko ikibazo kigezwa k’ubuyobozi bw’Umurenge ndetse na polisi ariko ngo nta gikorwa kugira ngo abashumba ntibongere gukubita abaturage.

Ngo baragiriye abakomeye!

Uyu muturage nawe yatubwiye nk’ibyo ab’i Musanze babwiye Minisitiri Gasana.

Ngo  abo bashumba bakubita abaturage boneshereje bitwaje ko  ari ‘abashumba b’abayobozi bakuru mu nzego zikomeye.’

Ibi bituma abenshi batinya kurega kuko iyo babimenye barongera bakamuhiga bakamukubita.

Taarifa ifite ifoto y’umwe mu baturage  icyo gihe wakomerekejwe mu mutwe, asigwa ava amaraso aza gutabarwa n’umumotari wari uciye aho amujyana kwa muganga.

Ni ifoto yafashwe ku wa Kabiri hari taliki 18, Kanama, 2021.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version