Akamaro Musemakweli Yagiriye Ingabo Ku Rugamba Ni Kanini

Umwe mu bari abasirikare nyuma gato y’uko Inkotanyi zibohoye u Rwanda zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko hagati ya Nzeri n’Ukwakira, 1994, Jacques Musemakweli yari umuganga ubaga ingabo zakomerekeye ku rugamba. Yari Captain ushinzwe kwita ku ngabo zakomeretse.

Musemakweli yabaga muri battalion ya 15, n’aho Gakwaya waduhaye aya makuru yabaga muri 101 Simba Battalion, izi battalion zikaba zari muri Brigade ya 305.

Bwana Gakwaya icyo gihe yari afite imyaka 16 y’amavuko.

Yatubwiye : “Nzi  Afande Musamakweli tubana i Cyangugu muri brigade ya 305, ari Captain njye mba muri 101 muri 1994 aritwe dushinzwe kariya gace.”

- Advertisement -

Amakuru y’urupfu rwa Gen Musemakweli yageze ku bwanditse bwa Taarifa mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu tariki 12, Gashyantare, 2021. Yazize uburwayi.

Gen Musemakweli yari asanzwe ari Umugenzuzi Mukuru mu ngabo z’u Rwanda. Uyu mwanya yagiyeho muri 2019 avuye ku buyobozi bukuru bw’ingabo zirwanira ku butaka.

Yari atuye mu Murenge wa Niboyi mu Karere ka Kicukiro.

Imana Imuhe Iruhuko Ridashira

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version