Hari Ubwoba Ko Tchad Yabamo Imvururu Nk’Iziheruka Muri Uganda

Abatuye Umurwa mukuru wa Tchad, N’djamena, bafite ubwoba ko muri kiriya gihugu hashobora kwaduka imidugararo itewe n’abadashaka ko Perezida Idriss Deby Itno yongera kwiyamamaza. Deby arashaka manda ya gatandatu. Yatangiye gutegeka Tchad mu mwaka wa 1990. Icyo gihe Museveni yari amaze imyaka ine ku butegetsi.

Hashize igihe gito ishyaka rya Perezida Idriss Deby Itno ryitwa Patriotic Salvation Movement ritangaje ko ari we uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ataha.

Hari abaturage babwiye Reuters ko badashaka ko Deby yongera kwiyamamariza kuyobora Tchad kuko ngo igihe kigeze ngo ahe abandi umwanya.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Tchad ateganyijwe tariki 11, Mata, 2021.

- Advertisement -

Mu mpera z’icyi Cyumweru bivugwa ko hari abaturage bo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta bazakora imyigaragambyo bamagana kandidatire ya Deby ndetse n’Inama izabera muri kiriya gihugu igahuza abakuru b’ibihugu bigeze agace ka Sahel ikitabirwa na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron.

Izaba ku wa Mbere tariki 15, Gashyantare, 2021 ibe  mu buryo bw’ikoranabuhanga ihuze Tchad, Mali, Mauritanie, Niger, Burkina Faso na Senegal.

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version