Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Akazi Gategereje Rubingisa Mu Burasirazuba…
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Akazi Gategereje Rubingisa Mu Burasirazuba…

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 December 2023 10:11 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika yaraye ahaye abayobozi inshingano nshya. Umwe muri benshi yazihaye ni Pudence Rubingisa watangiye kuyobora Umujyi wa Kigali muri 2019 asimbuye Rwakazina Marie Chantal usigaye uhagarariye u Rwanda mu Busuwisi.

Kagame yahaye Rubingisa inshingano zo kuyobora Intara y’Uburasirazuba, ikaba ari yo Ntara nini kandi ituwe n’abaturage benshi kurusha izindi mu Rwanda.

Ifite ubuso bwa kilometero kare 9,813, igaturwa n’abaturage 3,563,145 nk’uko byatangajwe mu ibarura riheruka ryo mu mwaka wa 2022.

Intara y’Uburasirazuba ifite uturere turindwi turiho agakora ku Mujyi wa Kigali ari ko Kicukiro n’agakora ku Burundi ari ko Akarere ka Bugesera.

Imirenge yatwo ni 95 ikagira utugari 503.

Ahantu Rubingisa agiye kuyobora ahagiye asimbuye (Rtd) CG Emmanuel Gasana ubu uri mu nkiko.

Amateka ya Politiki y’iyi Ntara yerekana ko uretse Musoni Protais wayiyoboye ikiri Perefegitura ya Kibungo, abandi bayiyoboye ari Théoneste Mutsindashyaka, Ephrem Kabayija, Kirabo Kakira, Uwamariya Odette, Kazayire Judith na Mufulke Fred.

Ni intara iri gutera imbere cyane kubera ibikorwaremezo bitandukanye birimo n’ikibuga cy’indege cya Bugesera kiri kuhubakwa, ibi bikajyanirana n’amajyambere azaza agikurikiye.

Muri iyi Ntara hari ibigo bya gisirikare bikomeye birimo icya Nasho, icya Gabiro n’icya Gako, ibi bikaba ari ibigo bitoza abasirikare b’u Rwanda ku rwego rwo hejuru.

Hari n’ishuri ritoza abapolisi, bamwe biryita uruganda rw’Abapolisi b’u Rwanda ruba mu Karere ka Rwamagana ahitwa Gishari.

N’ubwo Rubingisa atazivanga mu mikorere ya gisirikare cyangwa iya Polisi, agomba gukorana neza nabo ndetse kugira ngo inyungu ashaka ko zigera ku baturage zibe zemeranyijweho n’abashinzwe kurinda rubanda.

Pudence Rubingisa usanzwe ari inararibonye mu by’ubukungu, akaba yarakoze mu myanya itandukanye irimo kuba umuyobozi muri Kaminuza y’u Rwanda kuva mu 2013 ushinzwe Ishami ry’Ubutegetsi n’Imari, akaba n’Umuyobozi wungirije ushinzwe ubutegetsi n’imari muri ISAE-Busogo, agomba gukora k’uburyo iriya Ntara iba igicumbi cy’ubuhinzi bugezweho.

Mu buryo butaziguye, agomba kuzakorana n’abahanga bo muri RICA, agakorana n’abagoronome ndetse n’abaterankunga b’u Rwanda mu by’ubuhinzi nka Israel kugira ngo igice kinini cy’Intara y’Uburasirazuba cyuhirwe.

Birababaje kuba iyi Ntara ari yo ifite 80% irenga y’amazi yose y’ Rwanda ariko ikaba ikivugwamo ahantu ahantu hakakaye kubera izuba.

Hari ibice bimwe by’Akarere ka Kayonza na Gatsibo bikunze kuvugwamo kumagara.

Uko kumagara kandi kujyanirana n’uko amazi adakunze kuboneka mu bice bitandukanye by’iyi Ntara.

Amakuru amaze iminsi avuga ko muri Ntara hari amabuye y’agaaciro acukurwa mu buryo budakurikije amategeko kandi ari isoko y’iterambere.

Ibi kandi Rubingisa abyumva neza kubera ko azi akamaro aya mabuye agirira igihugu ndetse n’intego za Leta mu kuzamura uru rwego.

Agomba kandi kwita ku bworozi bwa kijyambere kubera ko iriya ntara yorora cyane ariko igakunda kwibasirwa n’indwara zirimo n’iy’uburenge.

Ahayoboye mu gihe ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bwahavugwaga busa n’ubwagabanutse bwimukira muri Burera.

Akwiye kubungabunga iyi ntambwe yatewe n’abo asimbuye.

Kubera ko yari amaze imyaka ine ayobora Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa azi akamaro ko kurinda ko abaturage bihutira kuza gutura mu Mujyi kubera ko bibangamira igenamigambi kandi bigatuma icyaro gitakaza amaboko yari buzagiteze imbere.

Iyi ni yo mpamvu agomba gukora uko ashoboye abatuye Intara y’Uburasirazuba bakagira amajyambere iwabo binyuze mu guhanga imirimo cyangwa gukurura abashoramari baha urubyiruko imirimo.

Agomba kandi kuzakorana neza n’aba Meya kugira ngo hirindwe imyubakire y’akajagari cyane cyane mu mirenge y’Akarere ka Bugesera yegereye Umujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro aho uyu Mujyi uri kwagukira.

Uko bigaragara, Pudence Rubingisa azakora uko ashoboye ateze imbere iriya Ntara nk’uko no mu Mujyi wa Kigali nabwo yakoze uko yari ashobonye n’ubwo NTA BYERA NGO DE!

Intara y’Uburasirazuba niyo nini kandi ituwe cyane
TAGGED:featuredIntaraKigaliRubingisaUmujyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Imvugo Ya Tshisekedi Ni Rutwitsi
Next Article Mpyisi W’Imyaka 101 Yavuze Ko Abamubitse Ari Abagaragu Ba Sekibi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?