Akazi K’Abakobwa 20 Bazahatanira Ikamba Rya Nyampinga w’u Rwanda 2022 Ni Kenshi

Saa cyenda z’amanywa  zirenzeho iminota  micye nibwo abakobwa 20 baherutse gutoranywa ngo bahatire ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022 bageze mu Karere ka Bugesera mu mwiherero w’Ibyumweru bibiri aho bazava bitabira irushanwa rya nyuma.

Bakihagera basobanuriwe akazi kabategereje ndetse n’akamaro k’umwiherero.

Ubuzima bw’abakobwa 20 bazavamo Miss Rwanda mu mwiherero bakorera mu Bugesera buba bwihariye.

- Advertisement -

Mu gitondo bazinduka bagorora ingingo, bakabikora babiyobowemo n’umutoza w’umusore.

Umwaka ushize batojwe n’uwitwa Gaël Girumugisha.

Iyo  bavuye kugorora ingingo bamwe bakomereza mu gikoni gutegurira bagenzi babo ifunguro rya mu gitondo.

Bateka umureti, bagategura umugati, n’ibindi biribwa byoroheje abantu bafata mu gitondo.

Nyuma yo gutekera bagenzi babo, barasangira byarangira bakajya gufata amasomo atandukanye harimo Amateka, Uburere Mboneragihugu n’ibindi.

Ku byerekeye Amateka y’u Rwanda, ab’umwaka ushize bagiye gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, hafi y’aho bacumbitse.

Innocent Ruzigana wabakiriye kuri urwo rwibutso icyo gihe yaberetse ibirugize, amateka yarwo, abasobanurira n’uburyo Abatutsi bahahungiye bishwe n’Interahamwe zari zishyigikiwe n’ubutegetsi bwari ho muri kiriya gihe.

Gusura Urwibutso bijyana no kwibuka ibyabaye ariko bigaherekezwa no kurahirira ko bitazongera kubaho.

Abakobwa bemererwa kujya mu mwiherero kandi bahabwa andi masomo agendana no kwihangira imirimo, kwiyumvamo ko ushoboye, no gutekereza kure.

Ikindi ni uko aba bakobwa batemerewe gukoresha telefoni zabo kenshi nk’uko bisanzwe bizwi ku bakobwa bo mu kigero cyabo.

Bahabwa umwanya muto wo kujya ku mbuga nkoranyambaga ahubwo igihe cyabo kinini bakagikoresha biyitaho mu bumenyi, mu mirire, siporo no ku mubiri.

Muri rusange ubwo nibwo buzima bw’aba bakobwa bategurirwa kuzavamo Nyampinga w’u Rwanda.

Uyu mwaka abakobwa batsindiye kujya mu mwiherero ni aba bakurikira:

Busi yajyanye abakobwa aho baherutse gutoranywamo 20 muri 50 bazakomeza mu mwiherero

Abakobwa 20 bakomeje mu irushanwa ni Ruzindana Kelia [No 47], Nshuti Divine [No 44], Uwimanzi Vanessa [No 70], Bahali Ruth [No 3], Uwimana Marlene [No 69], Ikirezi Musoni Kevine [No 10], Mutabazi Isingizwe Sabine [No 38], Uwikuzo Marie Magnificat [No 67], Kayumba Darina [No 25] na Bahenda Umurerwa Arlette Amanda [55].

Abandi ni Kazeneza Marie Merci [No 26], Umuhoza Emma Pascaline [No 53], Keza Maolithia [No 27], Saro Amanda [No 48], Keza Melissa [No 28], Lynda Nkusi [No 43], Muringa Jessica [No 37], Ndahiro Mugabekazi Queen [No 42], Uwimana Jeannette [No 68] na Kalila Leila Franca [No 23].

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version