Gen Muhoozi Kainerugaba Agiye Kugaruka Mu Rwanda

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yanditse ko nyuma y’uko yari aherutse gusura u Rwanda akaganira na Perezida Kagame yita ‘Uncle’(Nyirarume), yongeye gutangaza ko mu minsi micye iri imbere azongera kugaruka mu Rwanda.

Kuri Twitter yanditse ko nyuma y’aho aviriye mu Rwanda, yakomeje kuganira na Perezida Kagame none bemeranyije ko Lt. Gen Muhoozi Kainerugaba azagaruka gusura u Rwanda bakaganira ku zindi ngingo zireba umubano mwiza hagati ya Kigali na Kampala.

Yanditse ati: “ Nyuma y’uko kuganira na Marume, Perezida Kagame, mu gitondo cy’uyu munsi twemeranyije ko nzagaruka mu Rwanda mu minsi micye iri imbere tukaganira ku bibazo bisigaye bireba Uganda n’u Rwanda.”

- Advertisement -

Urugendo rwa Muhoozi aherukamo mu Rwanda rwagize akamaro kubera ko akigera iwabo umugabo witwa Major General Abel Kandiko u Rwanda rwashinjaga gukorera iyicarubozo abaturage barwo baba muri Uganda yahise akurwa mu kazi.

Bidatinze kandi u Rwanda narwo rwatangaje ko rufunguye umupaka waruhuzaga na Uganda wa Gatuna kandi uyu niwo mupaka wakoreshwaga cyane.

Hagati aho Taarifa izi ko nyuma y’uko Gen Muhoozi agereye iwabo abo mu mutwe w’iterabwoba uvuga ko ushaka gukuraho ubutegetsi bwa Kigali bahise bakuka umutima.

Umutima warushijeho gukuka ubwo Lt Gen Muhoozi yasabaga abo muri RNC kudakoresha Uganda ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda.

RNC Ya Kayumba Nyamwasa Irashaka Kurega Gen Muhoozi

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version