Umushumba wa Kiliziya Gatulika Papa Fransisiko yatangaje ko agize Mgr Papias Musengamana, wari usanzwe ari umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda, Umwepisikopi wa Diyosezi ya Byumba.
Mgr Musengamana yasimbuye Musenyeri Siliveriyani Nzakamwita wahawe ikiruhuko cy’izabukuru.
Ku rubuga rwa Diyosezi ya Byamba handitseho ko Musenyeri Siliveriyani Nzakamwita yavutse taliki 20, Mata, 1943.
Muri iki gihe isi yari mu Ntambara ya Kabiri y’isi.
Yavukiye ahitwa Gatsirima muri Paruwasi ya Nyarurema Diyoseze ya Byumba.
1952-1957: Nibwo yize amashuri abanza i Kabare, i Rushaki n’i Rwaza.
Mu mwaka wa 1958 yinjiye mu Iseminari Nto Ya Mutagatifu Dominiko Savio ku Rwesero arangiriza amasomo ye muri Saint Paul i Kabgayi mu 1965.
Kuri uru rubuga( rwa Diyosezi ya Byumba) handitseho ko muri Nzeri 1965 yinjiye mu i Seminari Nkuru ya Nyakibanda ahabwa Ubusaserdoti ku ya 11 Nyakanga 1971 i Rushaki.
Ubu ni mu Murenge wa Rushaki mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.
Kuva 1971-1975, yari Padiri wungirije muri Paruwasi ya Ruhengeri.
Yahavuye mu mwaka wa 1975 agiye kuba Padiri mukuru wa Paruwasi ya Janja kugeza 1986.
Hagati y’umwaka wa 1986 n’uwa 1989, yabaye umwarimu muri Seminari Nto ya Rwesero nyuma ayibera Umuyobozi.
Kuva Nzeri 1989 kugeza mu Ukwakira 1991, yari i LUMEN VITAE mu Bubiligi.
Iki ni ikigo cyo mu Bubiligi giharanira imibereho myiza y’abana.
Agarutse, yagizwe umwarimu ndetse aba ushinzwe umutungo muri Semimari Nkuru ya Rutongo yaje kubera umuyobozi muri Nzeri 1994.
Yagizwe umwepiskopi wa Byumba, ku ya 25 Werurwe 1996, ahabwa inkoni y’ubushumba ku ya 2 Kamena 1996 n’intego igira iti : FIAT VOLUNTAS TUA.
Iki ni Ikilatini mu Gifaransa basomanura ngo ‘Que Ta Volonté Soit Faite’, Mu Kinyarwanda ni ‘Ugushaka Kwawe Kubeho’.
Musenyeri Nzakamwita azibukirwa k’ukuba ari mu bihaye Imana bo ku rwego rwo hejuru bababariye ababiciye ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abavandimwe ba Siliveriyani Nzakamwita bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyagatare mu Ntara y’i Burasirazuba.